Umwarimu yaguwe gitumo asambanyiriza abanyeshuri yigisha mu ishuri

Umwarimu witwa Moshood Abdul, ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Ogijo gaherereye muri Leta ya Ogun, yafashwe ari gusambanyiriza mu ishuli abanyeshuli be 3 b’abakobwa yigisha nyuma yo kubashukisha amafaranga y’u Rwanda 250 FRW.

Ku wa Mbere taliki ya 01 Nyakanga 2019, nibwo uyu mwarimu yafatiwe mu ishuli ari gusambanya aba banyashuli be ahita atabwa muri yombi.

The Nation yatangaje ko uyu mwarimu yafashwe nyuma y’aho umugabo watambukaga inyuma y’ishuli uyu mwarimu yasambanyirizagamo aba banyeshuli yumva bari gutaka cyane niko kwinjira agiye kubatabara asanga uyu mwarimu abamereye nabi.

Polisi yo muri aka gace yagize iti “Abo banyeshuli 3 ntabwo barengeje imyaka 10 ndetse bose bigaga mu mashuli abanza. Uwo mwarimu yemeye ko yari asanzwe asambanyiriza aba bana mu ishuli. Yahise atabwa muri yombi."





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo