Umwanzuro w’urubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU urasomwa kuri uyu wa Kane

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali rurasoma umwanzuro warwo ku rubanza rw’umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM&UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste rwaburanishijwe ku wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020 adahari mu gihe mu by’ukuri nta saha yari harahawe azaburaniraho atubahirije.

Uru rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Mbere Nsengimana Theoneste ubushinjacyaha buvuga ko bukurikiranyeho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya adahari, ni urw’ubujurire bw’ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyemezo cy’umucamanza.

Gusa nubwo butishimiye iki cyemezo cyo kumufungura by’agateganyo, nta bimenyetso bishya bwigeze bugaragaza ko bwaba bwarabonye yewe nta n’umurega ko yaba yaramuhemukiye uretse gusa ngo kuba butaranyuzwe.

Ku wa Mbere, Me INTWAZAYAMUGABO Armand wunganira Nsengimana Theoneste ubusanzwe unakorera hafi y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge amaze kubwirwa ko uru rubanza rwaburanishijwe badahari, yabwiwe ko umucamanza azasoma umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020.

Umunyamakuru Nsengimana Theoneste na we icyo gihe yavuze ko ngo binjiye mu cyumba cy’iburanisha cya Gatatu urubanza rwari rwashyizwemo, bakabwirwa ko rwaburanishijwe, ati "Twinjiye mu rukiko batubwira ko urubanza baruburanishije tudahari, batubwira ko bazarusoma ku itariki ya 05 Ugushyingo".

Abajijwe niba ubwo urubanza rwasubikwaga baba barahawe isaha nyirizina urubanza ruzaburanishirizwaho bakaba batayubahirije bigatuma umucamanza afata icyemezo cyo kuruburanisha adahari yewe n’umunyamategeko we, yavuze ko nta saha nyirizina bigeze bahabwa.

Ati "Hoya, ntabwo bigeze bashyiraho ngo urubanza ruzaba ku isaha iyi n’iyi kuko n’iyo unarebye kuri lisiti y’abagombaga kuburana uyu munsi, turi kuri cumi na Kabiri, so rero ntabwo nzi impamvu batubanjirijeho kandi kuri lisiti muri salle y’abantu bagomba kuburaniramo, twebwe turi ku mwanya wa 12".

Uyu munyamakuru kandi icyo gihe yagarutse ku kuba ubucamanza bwigenga akizera ko ngo buzakora akazi kabwo, ati "Icyo navuga cyo, ni uko ubusanzwe no mu byo tumenyereye, ubutabera burigenga, bufite uko bukora burigenga, ntabwo wajya kuvuga ngo ko byagenze gutya gusa ubutabera bwo bukora akazi kabwo, ubwo reka dutegereze isomwa ry’urubanza ku wa Kane ku itariki ya 05 Ugushyingo 2020".

Bamwe mu nshuti z’umunyamakuru w’UMUBAVU bari baje gukurikirana uru rubanza, bo bavuze ko ngo kuba umucamanza yafashe icyemezo cyo kuruburanisha uregwa adahari kandi nta n’igihe yahawe ngo wenda abe atacyubahirije, ngo bishoboka ko yaba umucamanza cyangwa ubushinjacyaha baba barwizeho bakabona uru rubanza ari urucabana bityo ngo bagahitamo kutirirwa barufataho umwanya banashingiye ku cyemezo cy’umucamanza wa mbere wamurekuye by’agateganyo asanze nta mpamvu ikomeye yatuma akurikiranwa afunzwe.

Mu nyandiko y’ubujurire bw’ubushinjacyaha UMUBAVU wabonye, Ubushinjacyaha buvuga ko ngo busaba Urukiko rwubujurire kwemeza ko ikirego cy’ubujurure cy’ubushinjacyaha gifite inshingiro, bukavuga ko ngo busaba urukiko rw’ubujurire kwemeza ko impamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha ko zihagije kandi zifite inshingiro, bityo ngo NSENGIMANA Theoneste akaba yakurikiranwa afunze.

Burasaba kandi ko ngo urukiko rw’ubujurire gutegeka ko NSENGIMANA Theoneste afungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 kugira ngo iperereza ubushinjacyaha bwifuza gukora rikomeze.

Umwanzuro kuri uru rubanza ukaba utegerejwe gusomwa n’umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020.

Umwanzuro turawubagezaho bidatinze....

UMVA MURI IYI VIDEO IBYO UMUNYAMAKURU AKABA N’UMUYOBOZI W’IKINYAMAKURU UMUBAVU.COM&UMUBAVU TV ONLINE, NSENGIMANA THEONESTE YATANGAJE KU WA MBERE UBWO YASANGAGA URUBANZA RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo