Umwanditsi w’ibitabo avuze  kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB

Umwanditsi w’ibitabo Dusengumuremyi Anathole yifashishije igitabo cye yise Better Idea Better Nation avuga ko imitekerereze y’abantu ariyo igira Sosiyete batuyemo nziza cyangwa mbi ndetse ko guhindura intekerezo bishoboka byose biterwa no gushaka k’umuntu aho yikomye RDB ndetse agatanga urugero nkuri Maj Gen. Rwarakabije nk’umuntu wahinduye intekerezo.

Agaruka ku mitekerereze yashimangiye ko iyo ufite ibitekerezo bibi bigaragazwa no gutangira kwikubira ibintu byose aho udaha abandi amahirwe yo kubaho aho biteza ubukene n’intambara.

Ibitekerezo byiza bigaragara ku muntu ukora ibikorwa mu nyungu rusange aho ibikorwa bye bizagirira akamaro abazaza nyuma ye.

Aganira na UmubavuTv ,uyu mwanditsi agaruka ku mitekerereze y’urubyiruko mu Rwanda yagize ati’’Nyereka urubyiruko nkubwire igihugu’’

Atanga urugero ko myaka itanu iri imbere urubyiruko arirwo rwakabaye rutunze igihugu gusa ngo ikibabaje nuko rukennye aho usanga inkunga nyinshi igenewe guteza imbere urubyiruko ikoreshwa mu kugorora abasabitswe n’ibiyobya bwenge n’imyitwarire mibi baba bari mu bigo ngororamuco.

Agaruka ku Rwanda yavuze ko atari igihugu gikennye ahubwo rufite abantu bakennye mu mutwe ati’’u Rwanda ni igihugu gikennye kuko gifite umutungo udakoreshwa ’’

Akomeza avuga ko uwo mutungo utabyazwa umusaruro u Rwanda rufite ari ubwonko bw’abarutuye.

Agaruka kuri iyi ngingo y’ubukene yashimangiye ko mu giko cy’Igihugu gishinzwe iterambere(RDB) ariho hari intege nke ati’’ Njyewe mu ntekerezo zanjye mbona muri RDB habamo abantu benshi badafite ibitkerezo bifatika’’

Ashimangira ko guhindura ibitekerezo ari akantu koroshye cyane aho yatanze urugero kuri Gen Maj Paul Rwarakabije wabanje kurwanya u Rwanda nyumaakisubiraho akaza kwifatanya n’abanyarwanda kubaka igihugu.

Ati’’ Gen Rwarakabije ni umuntu nkura hari ukuntu numvaga amateka ye bavuga ko ari mabi ,bavuga ko yagiye mu shyamba azica abanyarwanda,ari umuntu mubi cyane ikindi gihe kiza kugera numva ngo uyu mugabo Rwarakabije ni inyangamugayo ni inkundarwanda , ni umuntu uri kurwanirira iterambere ry’u Rwanda’’.

Nyumango yaje gukora ubushakashatsi asanga Maj Gen. Rwarakabije kuba yarahinduye ibitekerezo bitaramusabye kongera amapeti ,amashuri cyangwa ngo ahindure uruhu.

Uyu mwanditsi ashimangira ko guhindura ibitekerezo ari umwanzuro ufatwa n’umuntu ku giti cye.

Anathole Dusengumuremyi wabonye izuba tariki 12 Nyakanga1992 aho yavukiye mu Kagari ka Sakara, Umurenge wa Murama ho mu Karere ka Ngoma uvuga ko hashize imyaka 26 atazi aho se umubyara ari kandi akaba ataramushinguye, amaze kwandika ibitabo 4 aribyo:Shame on you Africans not Africa, Better Idea Better Nation,New Me n’icyo yise The Bridge Orphans Get Trough to Greatness.

Fungura Video urebe Inkuru irambuye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo