Umwana w’umukobwa yahisemo kwitwikisha Peteroli  aho kujya ku ishuri

Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko wigaga mu mwaka wa 7 w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Modern Primary School mu Karere ka Namutumba mu gihugu cya Uganga,arembeye mu bitaro nyuma yo kwitwika akoreshe Peteroli mu rwego rwo kugaragaza ko adashaka gusubira ku ishuri.

Uyu mwana w’umukobwa utaratangajwe amazina ngo akaba yari yararetse ishuri igihembwe gishize cy’amashuri kigeze hagati maze ajya kwihisha kwa nyirakuru utuye mu Karere ka Iganga aho yari amaze amezi abiri.

Ngo nyuma yo kumenya ko nyina umubyara witwa Sophie Naiwumbwe yaje kumufata ngo amusubize ku ishuri yahisemo kujya mu cyumba arifungirana yitwikisha Peteroli aho byaje kumusigira ibikomere byinshi .

Naiwumbwe yabwiye New vision dukesha iyi nkuru ko uyu mwana yari yarababwiye ko azitwika mu gihe bageregaza kumuhatira gusubira ku ishuri.

Muganga mukuru ku bitaro bya Iganga biri kwita kuri uyu mwana , Dr. Stephen Waako yavuze ko uyu mwana ashobora koherezwa mu bitaro bya Mulago kugira ngo ubu bushye buvurwe.

Gabriel Habineza/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo