Umwana utangaje! Yamenye gusoma no kwandika afite imyaka 2 gusa, ku myaka 13 ubu ni umushakashatsi

Mu gihe abandi bana batangirira amashuri yabo mu kiburamwaka (Nursery School, Gardienne), Joshua Beckford we ntabwo yigeze amera nk’ abandi bana kuko ku myaka ye ibiri gusa yari azi gusoma no kwandika ndetse ku myaka 13 gusa ubu ni umushakashatsi.

Ise w’uyu mwana witwa Se Knox Daniel, avuga ko yamenye ko umwana we afite ubwenge budasanzwe ahereye ku buryo akunda mudasobwa.

Uyu mubyeyi avuga ko ku myaka ibiri yamweretse inyuguti ziba kuri mudasobwa agahita azifata mu mutwe agatangira kwandika.

Beckford wo mu mujyi wa Totten ham niwe muntu wa mbere w’ umwana wize muri Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, imwe muri kaminuza zikomeye mu Isi.

Uyu mwana kuri ubu ugize imyaka 13 yibitseho impamyabumenyi y’ ubudashyikirwa (certificat d’excellence) yahawe nyuma yo gutsindira ku kigero cyo hejuru amasomo yose yize.

Uyu mwana w’ imyaka 13 uyu munsi ni umushakashatsi, inzozi ze n’ ukuzaba umuganga w’ inzobere mu kubaga imitsi y’ ubwoko.

Kaminuza ya Oxford isanzwe yakira abanyeshuri bakiri bato bafite ubwenge budasanzwe. Abo bana baba bafite imyaka 8-13. Se wa Beckford yamenye ko iyi gahunda ibaho ajya gusabira umwana we kwiga muri iri shuri nubwo yari atageza ku myaka umunani barabimwemerera.

Beckford yize Philosophie n’amateka atsindira ku kigero cyo hejuru. Uyu mwana akunda cyane amateka ya Misiri ndetse yanayanditseho igitabo kigenewe abana.

PNG - 279.6 kb
Joshua Beckford yinjiye Kaminuza afite imyaka 6 y’amavuko
PNG - 721.7 kb
Uyu mwana mu kwezi gushize yagizwe ambasaderi w’ abana b’ abahungu badafite kivugira mu bihugu birimo Afrique du Sud, Nigeria, Uganda, Ghana, Kenya na Royaume-Uni.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo