Umwaka utaha Pasiporo z’u Rwanda zose zizacyura igihe

Pasiporo (Passports) zose z’u Rwanda zatanzwe mbere ya tariki 27 Kamena 2019 ntabwo zizongera gukora (zizacyura igihe) guhera tariki ya 28 Kamena 2021, ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Ku wa 28 Kamena 2019, nibwo mu Rwanda hatangiye itangwa n’ikoreshwa rya Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba.

Ubusanzwe Pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga, yatangiye gutangwa guhera 28 Kamena 2019.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rivuga ko abakeneye gusaba Pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga bakwifashihsa urubuga rw’Irembo.

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo