Umuyobozi wo muri UR yatawe muri yombi akekwaho kugurisha amanota

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umuyobozi w’ishami ry’abiga gutera ikinya muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’ubuzima (CMHS), akekwaho gusaba amafaranga abanyeshuri ngo abahe amanota.

RIB ivuga ko ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kimihurura mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza. Uru rwego kandi rwashimiye abantu bose bakomeje gutanga amakuru mu kurwanya ruswa mu Rwanda.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Mike Karangwa, yatangaje ko bagitegereje ibizava mu iperereza.

Ati “Tuzategereza ikizava mu iperereza kugirango tumenye ukuri kwabyo. Kaminuza y’u Rwanda ntabwo yihanganira amakosa nk’aya kuko isanzwe ifite n’ibihano iteganya ku makosa nk’aya”.

Yakomeje agira ati “Turakomeza dukurikiranire hafi iby’iki kibazo kandi dukomeze n’ubukangurambaga bwo kwibutsa abakozi n’abanyeshuri kurangwa n’indangagaciro zo kwiyubaha”.

Ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ku gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite. Ivuga ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.


Icyicaro Gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda i Mburabuturo (Ahahoze SFB

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Beatrice Ufitingabire Kuya 11-08-2019

Muraho neza,
Ibi tubivuga nk’inkuru isanzwe nyamara birebze ubugome! Ikinya gishyira ugihawe hagati y’uruphu n’ubuzima. Mwibaze gutinyuka ukumva ufite amafaranga azahabwa gukinisha ubuzima bw’abarwayi koko.
Mbe nk’uwo bimuhamye yahanishwa iki? Abeshyerwa se uwaba abeshyeye undi bene ikinkintu yahanishwa iki? Dukomeje kugaragamoninyamaswa mbi. N’akataraza kari inyuma. Biberaho ngo twige ni uko tutumva. Twitaye ku by’inyuma imbere turahitaza reka bidukoreho!