Umuyobozi wa gereza ya Gicumbi arafunze nyuma y’ uko atabarije abagororwa bafite imirire mibi

Amakuru yemezwa n’urwego rw’Igihugu rw’amagereza RCS aravuga ko Umuyobozi wa gereza ya Gicumbi, CSP Iyaburunga Innocent afunze nyuma y’uko hasakaye amakuru y’uko ari we watabarije imfungwa n’abagororwa bafite ikibazo cy’imirire mibi, bikaza kuvuguruzwa n’ubuyobozi bukuru bw’urwego rw’amagereza mu Rwanda, RCS.

Mu mpera z’ukwezi kwa 8 no mu ntangiriro z’ukwa 9 ku mbuga nkoranyambaga hahererekanyijwe ibarura Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba yari yandikiye abapadiri asaba imfashanyo yo kugoboka abagororwa bafite imirire yatewe n’uko batagisurwa kubera covid-19.

Musenyeri Nzakamwita Siriveriyane yagize ati : "Muri iki gihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, dukomeje kugezwaho imibare y’imfungwa n’abagororwa bafite ikibazo cy’imibereho kubera ko ababagemuriraga bazitiwe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus. By’umwihariko gereza ya Gicumbi yatugejejeho ikibazo cy’abagororwa bafite indwara zikomoka ku mirire mibi, abafite indwara zidakira nka SIDA na diyabeti n’abageze mu za bukuru."

RCS yavuguruje aya makuru ivuga ko igenerwa ingengo y’imari yo gutunga imfungwa n’abagororwa kandi ikaba itaragabanutse, ikindi ngo guhagarika gusura ntibyabujije ko abafite ababo bafunzwe baboherereza amafaranga kuri Mobile Money. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru w’uru rwego, CG Rwigamba George, yavuze ko abagororwa bitaweho uko bikwiye, ko bavuzwa kandi abafite uburwayi bakitabwaho by’umwihariko.

Nyuma y’uko RCS ivuguruje aya makuru, abatari bacye bibasiye Diyosezi ya Byumba byagaragaraga ko yabeshye, nyamara amakuru yaje kumenyekana ni uko yakoraga ubuvugizi nyuma yo gusabwa inkunga n’ubuyobozi bwa gereza ya Byumba. Ibaruwa twabashije kubonera kopi yanditswe n’umuyobozi wa gereza ya Byumba tariki 19/06/2020, yari igenewe itorero rya ADEPR i Byumba, irasa n’iyari yandikiwe andi matorero arimo na Diyosezi Gatorika ya Byumba.

Umuyobozi wa gereza ya Byumba yasabaga ko ubuyobozi bw’aya matorero bwabagenera inkunga y’ibiribwa by’inyongerafunguro nk’indagara, isukari na SOSOMA, yo kugoboka abagororwa b’abanyantege nke n’abandi babyimbye amaguru kubera imirire mibi. Nawe yashimangiraga ko byatewe n’ingaruka za COVID-19 yatumye hafatwa ingamba zo guhagarika gusura imfungwa n’abagororwa.

Umuyobozi Mukuru wa Gereza zo mu Rwanda abajijwe n’Umuseke niba koko muri Gereza ya Byumba nta nzara irimo yasubije ko ko nta ko batagira mu gufasha abagororwa kubona ibibatunga bigenwe, cyakora avuga ko hari bamwe indyo yo muri Gereza inanira bakaba barwara.

SSP Uwera Pelly yemeje amakuru y’ifungwa ry’Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi CSP Innocent Iyaburunga, gusa avuga ko amakuru arambuye yabazwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuko arirwo rumufite.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry ntacyo aratangaza kuri iki kibazo icyakora yemereye itangazamakuru ko agiye gushaka amakuru kuri iki kibazo akaza kuyatangaza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo