Umuyobozi wa Radio ’Amazing Grace’ yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Pasiteri Gregg Brian Schoof, Umunyamerika usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Radio Amazing Grace (Ubuntu butangaje) kuri ubu itacyumvikanira mu Rwanda, yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda.

Ni nyuma yuko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ejo ku wa Mbere rutangaje ko uyu munyamerika Gregg Schoof Brian atemerewe kuba ku butaka bw’ u Rwanda.

Iyi nkuru ije ikurikira iy’itabwa muri yombi rye na Polisi y’u Rwanda yasakaye ejo ku wa Mbere tariki ya 07 Ukwakira 2019 azira gukorera inama ahantu hatemewe nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP JB Kabera.

Ejo Pasiteri Gregg Brian Schoof yari yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa hafi ya Sitade Amahoro I Remera aho yari agiye gukorera ikiganiro n’ abanyamakuru.

Uyu Munyamerika amaze igihe kirenga umwaka aburana na Leta y’ u Rwanda nyuma y’ uko Radiyo ye ‘Ubuntu butangaje’ yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda kubera ikiganiro cyatambutseho bivugwa ko gisebya abagore.

Icyo kiganiro cyakozwe n’umuvugabumwa witwa Niyibikora Nicolas tariki 29 Mutarama 2019. Imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’ abagore yamaganye iki kiganiro ivuga ko gitesha agaciro abagore. Muri iki kiganiro humvikanye amagambo yisubiragamo ngo ‘ikiza cy’umugore wagikurahe?’.

Muri Gicurasi Schoof yatsinzwe ikirego nyuma yo kujurira mu rukiko rukuru ku ifungwa rya Radio ye.

Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko atanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, yongeraho ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukwiye kurindwa nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Mu itangazo yahaye abanyamakuru mbere y’uko afatwa uyu munsi ryanditsemo ko yajuririye urukiko rw’ubujurire ariko hashize amezi atatu adasubizwa.

Yanditse ko agiye kuva mu Rwanda ariko ashaka gusiga asobanuye neza ibyo bakorewe.

Muri iri tangazo asobanura ko urwego rw’abanyamakuru (Rwanda Media Commission), urwego rugenzura imirimo imwe n’imwe mu Rwada (RURA) n’umukozi warwo witwa Tony Kuramba babahohoteye.

Uyu muvugabutumwa yanditse ko yibaza niba Guverinoma y’u Rwanda ishaka kujyana Abanyarwanda mu muriro.

Ati "Radio ya Gikiristu yafunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, insengero 7000 zarafunzwe,... abana mu mashuri bashishikarizwa gukoresha udukingirizo..."

We avuga ko ibi bidakwiriye ndetse akavuga ko abantu bose bakwiriye gusengera u Rwanda.

Asoza iyi nyandiko ye ati "Sinaje hano kurwanya Leta, naje kuvuga ubutumwa, sinitaye kuri Politiki, sinitaye kumenya ngo Perezida ni inde cyangwa ishyaka riri ku butegetsi. Ariko iyi Guverinoma yafashe inzira zirwanya Imana mu mikorere yayo".


Ejo ubwo abapolisi bambikaga amapingu Bwana Schoof bamusanze aho yari agiye gukorera ikiganiro n’abanyamakuru (Ifoto: BBC)





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo