Umuyobozi wa Nobleza Hoteli  yavuze amagambo akomeye kuri Perezida Kagame

Kuri uyu wa mbere mu kiganiro yagiranye n’umubavu.com umuyobozi wa NOBLEZA Hotel, bwana DEREVA Joseph yavuze ko umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame, atabona ibyo amushimira kuko ngo abazanira abakiriya kandi akaba yaranahagaritse Jenoside yakorewe Abatusti, ibi ngo bituma yumva Imana yakomeza ku murindira ubuzima maze agakomeza kuyobora abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’umubavu.com umuyobozi wa hotel iherereye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kagarama mu kagari ka Rukatsa yavuze amagambo meza ndetse anasaba ko umukuru w’igihugu Imana yamutiza ubuzima agakomeza kuyobora abanyarwanda kuko ngo abafasha kubona abakiriya, kuko yatumye u Rwanda rugira umutekano rukaba rwubashywe mu ruhando mpuzamahanga ibyo bikaba byaratunye igihugu kigendwa n’abanyamahanga benshi bityo abafite amahoteli bakabona abakiriya bahagije nk’uko umuyobozi wa Nobleza Hotel abivuga.

Yagize ati, “ Buriya mu Rwanda tugira amahirwe, ngirango atagira abandi, ibi bintu Nyakubahwa akunze kubivuga adukangurira kubaka amahoteri ashoboye kugirango twishakire aho dushyira abashyitsi bacu baba badusuye, na baha nk’urugero muri uku kwezi kwa cumi na kumwe tuzabura ibyumba kuko hari inama mpuzamahanga igiye kubera mu Rwanda,n’izindi zose ziza mu Rwanda zigenda ziduha abashyitsi mboneyeho n’umwanya wo gushimira umukuru wacu Nyakubahwa peresida wa Repubulika kuko ibyo byose niwe tubikeshya ni ndorerwamo yanjye, ni umugabo w’umugabo w’umuhanga.”

Yakomeje avuga ko ibyo umuntu yakwigira kuri Perezida Kagame ari byinshi kuko ngo yabashije kuyobora ingabo bakabohora igihugu kuri ubu akaba ngo akigejeje ahantu buri wese yakishimira.

Perezida wa Repubulika yakomeje kumvikana ashishikariza barwiyemeza mirimo kongera amahoteli mu Rwanda.

Iyi hoteli imaze imyaka icum, ifite ibyumba 70 byo kuraramo, sale 7 zakira inama , aho abana bidagadurira, swimming pool na Bar Restaurant, ibiciro byabo ngo ntabwo bihenze ku buryo buri wese ya byigondera.

By Nsengimana Theoneste

JPEG - 464 kb
Nobleza Hotel ifite ibyumba by’Inama byiza cyane
PNG - 893.2 kb
Izi ni zimwe mu modoka bagira zifasha abakiriya babagana

PNG - 893.2 kb
Izi ni zimwe mu modoka bagira zifasha abakiriya babagana
PNG - 1.2 Mb
Swimming pool yo kogeramo
JPEG - 177.7 kb
Bafite aho gukorera imyitozo ngororamubiri heza cyane





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo