Umuyobozi wa Bugesera FC muri Kasho ashinjwa gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato

Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, ari mu maboko y’urwego rugenza ibyaha mu Rwanda ruzwi cyane nka RIB akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru.

Iki cyaha Gahigi ashinjwa ko yagikoze tariki ya 9 Nzeri 2020 ahita atabwa muri yombi ndetse anakorerwa dosiye nkuko ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Dr Murangira Thiery uri kuvugira RIB muri iki gihe, yavuze ko ibyavugwaga ko Gahigi yasambanyije umwana atari byo ahubwo ko akurikiranweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru.

Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru, byabaye tariki ya 9 Nzeri dosiye ye yarakozwe yamaze kugezwa no mu bushinjacyaha.”

Amakuru avuga ko ukekwa ari we Gahigi Jean Claude ndetse n’uwakorewe icyaha bose bahise boherezwa ku Isange One Center ku bitaro bya Nyamata kugira ngo bakorerwe isuzuma.

Dosiye y’uregwa, ikaba yaramaze koherezwa mu Bushinjacyaha tariki ya 14 Nzeri 2020, gusa amazina y’umukobwa uvugwa ko yasambanyijwe, akaba yagizwe ibanga kubw’impamvu z’uko dosiye ikiri mu iperereza

Iki cyaha Gahigi akurikiranyweho gihanwa n’ingingo 134 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo