Umuyobozi w’ishuri ushinjwa guhatira abanyeshuli kuyoboka idini yatawe muri yombi

Rubinyujije kuri Twittwer yarwo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe witwa Nshimiyimana Gilbert azira guhatira bamwe mu banyeshuli be kuyoboka idini ry’Abadivantiste batabishaka.

Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter yagize iti "Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwafashe umuyobozi w’ishuri(College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini,ibyo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini".

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ruboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini. Barakangurirwa rero kubahiriza ubwo burenganzira.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo