Umuyobozi w’UMUBAVU yiyamye abitwaza inkuru bamugamijeho ibindi-Video

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM gikorera ku murongo wa Interineti kimwe n’umuyoboro wacyo wa YouTube, UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste yiyamye yivuye inyuma abantu batandukanye avuga ko bakunze kumwihamagaza bafite ibindi bamugendereyeho bakitwaza inkuru.

Mu kiganiro waniyumvira uko cyakabaye kuri uyu muyobora wacu (urasanga hasi), yavuze ko ashaka kwihaniza abantu bashaka kuba ibikoresho by’abandi.

Ati "Ndashaka kubihaniza mbabwira yuko ibintu bakora, ntabwo abantu ari ibicucu ku buryo babiyoberwa".

Avuga ko uburyo akoramo itangazamakuru atari uburyo bworoshye bityo abantu badakwiye kubifata nk’ibintu biri ahongaho

Avuga ko nubwo atazi neza niba ari yo gahunda igihugu gifite, hari abantu baba badashaka ko akarengane k’abantu kagaragazwa, ati "Igihe udakorera muri sisiteme y’igihugu, igihe uvuga akarengane k’abantu kuko hari abantu benshi badashaka ko ibintu byitwa akarengane bivugwa hano um gihugu".

Akomeza ati "Simbizi niba ari yo gahunda, simbizi niba ari yo gahunda abantu bafite, simbizi niba ariyo gahunda igihugu gifite ariko hari abantu bakora akarengane ku buryo ukavuze kabone nubwo batamureba nabi ariko bamugira ’Blacklisted’ ku buryo n’umuntu wigendera ku muhanda ashobora kukubona akagukubita igiti ntihagire ubimubaza".

Agaya aba bantu ati "Ndagira ngo mbabwire ko mutabaye abantu muduha ’Story Idea’ z’ibyo dukora, nta muntu n’umwe udukoresha, ndashaka kubwira abantu ko nta muntu n’umwe udukoresha".

Yahishuye ko aba bantu barimo abirirwa bamuhamagara bamubwira ahantu runaka ngo ageyo kuhatara inkuru, ati "Abo bantu ni abantu birirwa bampamagara bambwira ngo za Kibuye za Karongi ngo hariyo inkuru ngo njye kuzitara, abo bantu sinkeneye kumva amajwi yabo".

Avuga ko abakora ibi badakwiye kwishuka ko abantu ari injiji, ati "Ntabwo turi ibicucu byo guhuruduka ngo utubwire ngo ahantu hari inkuru ngo tumanuke tuge kuyikora, turi ibicucu se tuyobewe ko wanadutegera mu nzira ukatugubangura, ibyo turabiyobewe ko wanabidutega".

"Rero abantu nk’abongabo bakeneye kudukinisha ntabwo dukinishwa muri ubwo buryo kuko ntimudukoresha, ndabivuze ndabyanze, menyesha umbwire ngo ahantu aha n’aha hari inkuru imeze gutya umpe nomero nyikurikirane...".

Muri iki kiganiro umuyobozi w’UMUBAVU yagarutse kuri byinshi aho anavugamo ibintu 10 avuga ko atemeranya na byo ndetse n’ubikora atemeranya na we.

Muri byo avugamo ngo nk’umukangisha ko badakoranye yapfa, ati "Gupfa nta gitangaje kuri jyewe ahubwo icyantangaza ni uko ntapfa ariko na we icyantangaza ni uko utazapfa".

Ibi n’ibindi byinshi urabyiyumvira byose muri iyi Video y’iki kiganiro kirambuye cy’umuyobozi w’UMUBAVU.COM&UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo