Umuyobozi w’UMUBAVU aritaba urukiko kuri uyu wa Kane

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2020, umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM gikorera ku murongo wa Interineti kimwe n’umuyoboro wacyo w’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Théoneste aritaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho ubushinjacyaha bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye.

Ubushinjacyaha buvuga ko NSENGIMANA Theoneste akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, icyaha buvuga ko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 174 y’ itegeko No 68/2018/ ryo ku wa 30/08/2018
riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu nyandiko y’ubujurire bw’ubushinjacyaha UMUBAVU wabonye, buvuga ko bujuririye icyemezo RDP 00747/2019/TB/KICU (cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamufunguye by’agateganyo) mu Rukiko rw‘isumbuye rwa Nyarugenge icyakora iki cyemezo muri iyi nyandiko y’ubushinjacyaha bigaragara ko ari icyo mu mwaka ushize wa 2019 mu gihe byose byabaye muri uyu mwaka wa 2020..

Ku itariki ya 12 Mata 2020, nibwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwafunze umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM n’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste ruvuga ko rumushinja icyaha cy’uburiganya.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Nyagatovu aho yarI ari kumwe n`abaturage 2, uwitwa UGIRANEZA Emelyne na MUKESHIMANA Josiane. akaba yari yabahamagaye, ababwira aho bahurira hafi y’irimbi rya Nyagatovu, kugira ngo abone uko abagezaho inkunga NSHUTI MARCEL uba mu gihugu cy’u Bufaransa yabageneye ngo bazifashishe muri iki gihe cya COVID 19, kuko bo ari banyakabyizi, bakaba badafite amikoro.

Ibi byabaye nyuma yuko NSHUTI Marcel asabye NSENGIMANA Theoneste kumukorera inkuru ku gikorwa cyari cyarabaye mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro kijyanye n’inkunga y’ibiryo yari yaratanze ingana na tTni 10 igenewe abantu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid 19.

Iyi nkuru yayikoze neza mu buryo bwa kinyamwuga ikaba igaragara no ku muyoboro wa YouTube w’UMUBAVU TV ONLINE kimwe no ku kinyamakuru UMUBAVU.COM.

Ku itariki ya 07 Gicurasi 2020, nibwo umunyamakuru NSENGIMANA Theoneste yagaragaye bwa mbere mu rukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, icyo gihe urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama rwanzura ko umwanzuro uzasomwa ku wa 14 Gicurasi 2020.

Kuri iyi tariki ya 14 Gicurasi 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w’uru rubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo uyu munyamakuru icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, urukiko rutegeka ko ahita afungurwa kuko rwasanzwe nta mpamvu ihari ikomeye yatuma akomeza gufungwa.

Nyuma y’umwanzuro w’Urukiko ko afungurwa, uyu munyamakuru Nsengimana Theoneste yahise afungurwa ku buryo ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020 yaraye mu rugo rwe nyuma y’iminsi 32 yari amaze muri Gereza.

Icyo ubushinjacyaha buvuga ko bunenga Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumufungura by’agateganyo

Ubushinjacyaha mu nyandiko yabwo, buvuga ko ngo mu gufata icyemezo umucamanza yavuze ko nta mpamvu zikomeye zo kuba NSENGIMANA Theoneste yarakoze icyaha cyo kwihesha ikintu cy`undi hakoreshejwe uburiganya kuko impamvu zikomeye ubushinjacyaha bwatanze ari imvugo z`abatangabuhamya babajijwe (MUKESHIMANA na UGIRANEZA) ko ariko mu mvugo zabo, ntaho bashinja NSNGIMANA ko yaba yarabambuye.

Ikindi ni uko uwakorewe icyaha atigeze agaragara ngo wenda abe ari we watanze ikirego ngo noneho abe yavuga ko NSENGIMANA yashakaga kumuriganya utwe ngo akomeze yohereze amafaranga amubeshya ibijyanye n’izo nkuru yashakaga kumukorera.

Ubushinjacyaha aha bukavuga ko ngo umucamaza yirengagije imvugo za MUKESHIMANA na UGIRANEZA, aho bavuze ko ngo yabishakiye, akabemerera inkunga, akabaha amagambo bari buvuge, ko kandi yari yababwiye ko abaha inkunga ari uko barangije inkuru( ibi bavuze umucamanza yabitesheje agaciro abanje kwibaza niba ibi bintu mu itangazamakuru byemewe(kwishakira abaturage, ukabemerera amafaranga, ukababwira ibyo bari buvuge, nyuma akabahemba).

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko ngo umucamanza yirengagije ko nta muyobozi w’ibanze waho abo baturage batuye NSENGIMANA yigeze amenyesha iby’iyi nkuru agiye gukoresha abaturage be, kandi akabikora mu gihe hari n’amabwiriza yo kwirinda COVID abuza abantu guhura(Icyari kibyihishe inyuma n’iki uretse kuza kuriganya abatutage, no kuriganya NSHITI Marcel yo yamukoreye inkuru).

Bukomeza buvuga ko ngo NSHUTI Marcel nta kirego yatanze ngo hanyuma bimenyekane ko ari we wariganyije utwe amubeshya ibijyanye niyo nkuru yashakaga gukora (Aha umucamanza yirengagije ibyo ubushinjacyaha bwavuze ko tukiri muri procedure, ko ipererreza rikomeje, ko ikirego cya NSHUTI kizaba gihari mu rubanza mu mizi. Yanirengagije kandi ko icyaha kidakorerwa umuntu ku giti cye gusa, anirengagiza ko uyu NSHUTI Marcel ari hanze, ko ikirego cye kibanza kunyura
mu nzira ndende kugira ngo kizagere mu bushinjacyaha no mu bugenzacyaha).

Icyo ubushinjacyaha buvuga ko bwifuza

Ubushinjacyaha buvuga ko ngo busaba Urukiko rwubujurire kwemeza ko ikirego cy’ubujurure cy’ubushinjacyaha gifite inshingiro, bukavuga ko ngo busaba urukiko rw’ubujurire kwemeza ko impamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha ko zihagije kandi zifite inshingiro, bityo NSENGIMANA Theoneste akaba yakurikiranwa afunze.

Burasaba kandi ko ngo urukiko rw’ubujurire gutegeka ko NSENGIMANA Theoneste afungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 kugira ngo iperereza ubushinjacyaha bwifuza gukora rikomeze.

Paul Rusesabagina yazanywe mu rukiko igitaraganya, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dr Gahakwa Daphrose wayoboye MINEDUC afungwa iminsi 30 y’agateganyo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mauricius Kuya 22-10-2020

Ahaa gusa tee abaturage ntituyumvise uwareze ninde ahuriyehe nibyabaye ko numva banyirigikorwa ntago bagiricyo bavuga cy nimunyangire ikomeje kwimikwa gusa turategereje

knc Kuya 21-10-2020

Imana ikurengere nkunda inkuru
zawe kuko ziba zifite ireme nubuhanga ndetse nukuri wasanga aribyo urinokuzira.