Umuyobozi w’Abadventiste mu Burundi yatawe muri yombi

Pastor Lamec Barishinga, umuyobozi w’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu Burundi yafunzwe mu Cyumweru gishize nk’uko abayobora iri torero ku isi no mu Burundi babivuga.

Ubuyobozi bw’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu Burundi burimo ibice bibiri, igice gifite ibyangombwa bitagwa n’ubutegetsi bw’igihugu n’igice cyemewe n’ubuyobozi bw’iri torero ku isi.

Lamec Barishinga wafunzwe, yemewe n’itorero ku rwego rw’isi nk’uko byanditswe na Pastor Ted Wilson uvuga ko bari kumusengera kubera ibihe bigoye arimo [gufungwa].

Umuvugizi wa Polisi mu Burundi ntacyo yasubije BBC ku ifungwa rya Bwana Barishinga.

Pastor Joseph Ndikubwayo umuyobozi w’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu Burundi, uruhande rufite ibyangombwa bitangwa n’ubutegetsi, avuga ko Bwana Barishinga ashinjwa gutyoza igihugu.

Bwana Ndikubwayo yabwiye BBC ati "Bamwagiriza Video yohereje ku kicaro gikuru c’ishengero atyoza [asebya] igihugu. Yanditse n’indi baruwa ayandikira abizera bo mu Burundi imeze gutyo.

"Atyoza igihugu avuga ko nta bwisanzure bw’amadini buri mu gihugu".

Bwana Ndikubwayo yemeza ko Bishinga yafatiwe ku kibuga cy’indege agiye mu nama yo gusoza umwaka muri Kenya, ahari ikicaro cy’iri torero mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati.

Ibi binemezwa na Bwana Ted Wilson uyobora iri torero ku isi mu byo yatangaje kuri Twitter.

Avuga ko "bazi iterabwoba, ihohoterwa no gufungwa bikorerwa abo muri iryo torero mu Burundi".

Bwana Wilson avuga ko amashusho aheruka kuboneka ku mbuga nkoranyambaga y’abapolisi bakubita umugore mu rusengero rw’abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Burundi "yabakoze ku mutima".

Bwana Ndikubwayo kuri ariya mashusho, avuga ko ari ibintu byateguwe n’abo ku ruhande rwa Bwana Barishinga bagashotora Polisi "kugira ngo biriya bibeho maze batyoze igihugu".

Bwana Ndikubwayo avuga ko mugenzi we Barishinga atigeze yemerwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba ari we wemewe mu mategeko, abayobora itorero ku isi bo ntibamwemera.

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo