Umuyoboro wa 4G mu nzira yo gukemura ibibazo bya Internet mu Rwanda

Kuri uyu wa kane, Kampani KT Rwanda Networks, imaze kwandika izina mu gutanga internet ifite ingufu ya 4G LTE, yamuritse uburyo bushya bwo gukoresha 4G, ku buryo buhendutse, kubera iterambere ry’amatelefone ya Simatifone, kandi Abanyarwanda bakaba bayatunze ku bwinshi.

Bwana Hang-Sung YOON, Chief Executive Officer, atangiza ku mugaragaragaro igikorwa cya 4G ihendukiye buri wese, kandi ikora neza, igera ku Banyarwanda ku ijanisha rya 96.4 ku ijana.

Nk’uko byatangajwe na Bwana Ngabonziza Desire, umwe mu bakozi bakuru muri Kompani Korea Telecom Rwanda Network, ariyo ishinzwe kugeza ku Banyarwanda ikoranabuhanga rya internet rifite umuvuduko uri hejuru.witwa 4 G, Ngabonziza yakomeje atangaza ko icyo bishimira ari uko ubu igeze kuri 96.4 ku ijana mu Rwanda hose.

Yavuze ko ubu, kugera kuri iri koranabuhanga byoroshye, kuko ubu 4 G iri hafi ya hose mu gihugu, wayisanga imbere y’urugo rwawe, mu murima, aho uri hose uba uri hafi yayo.

Bwana Ngabonziza Desire, Chief Strategy Officer na Mark Karomba, Chief Corporate Relations and HR Officer batanga ibisobanuro byimbitse ku mikorere mishya kandi inogeye buri wese ya internet ya 4 G.

Imbogamizi zigihari nuko bamwe batanazi ko inahari, bikaba bisaba gukomeza kwigisha, akomeza asaba itangazamakuru, gufasha kubisakaza bikagera kure hashoboka, Abanyarwanda bose bakamenya uburyo bayigurira, nk’uko bagura umuriro bari mu rugo bakoresheje telefone zabo, yungamo ko abafite Simatifone byoroshye, bazajya bakoresha kudawunilodinga : "LTE RWA MOBILE APP" : Abadafite smartifone bakoresha bayinjiramo bakoresheje *900# bagakurikiza amabwiriza.

Uyu muyobozi akaba atangazwa nuko 4G, hari abakiyifata nk’ikintu gihenze, bakaba babwirwa amakuru atari yo, yo kuyibatinyisha, akomeza avuga ubu atariko bikimeze, ihendutse bijyanye n’umufuka wa buri wese, yemeje ko mbere koko 4 G, yabanje kwiharirwa n’abakire bafite amafaranga, ati : "Ubu buri wese ashobora kwigurira 4 G, ku mafaranga 1000, 1800, 2000 na 3000...ikamugeraho byihuse, kuko aho uri hose mu Rwanda uba uyitegeye".

Ku byerekeye ubukangurambaga cyangwa kuyamamaza bidahagije, Bwana Ngabonziza Desire, yatangaje ko bo baranguza bakamamaza tekinologi n’icyo yamarira umuntu, nta giciro bashyiraho, ibyo kwamamaza uko igurishwa mu mafaranga, byakagombye kuba akazi k’abafatanyabikorwa babo.

Ku byerekeye Abafanyabikorwa bacuruza 4G, Ngabonziza Desire yatangaje ko bafite abagera kuri 22 bahawe uburenganzira, banyanyagiye mu Rwanda hose, bahereye i Kigali, ariko avuga ko abo bakorana bemererwa na RURA.

Mu gusoza ikiganiro, yashimangiye ko baterwa ishema rikomeye nuko mu myaka ine ishize iki gitekerezo kije, byageze ku musaruro ufatika, kuko kugira abaturage 96.4 ku ijana mu Rwanda hose, bari ku murongo wa 4G ari ibintu bidasanzwe, haba muri kano karere ka Afrika ndetse n’ahandi hanze yayo ari ikintu cyo kwishimirwa, kuko nta handi abizi.
By Nsengimana Theoneste





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo