Umuyoboke wa DALFA-UMURINZI, Venant birakekwa ko yaba yaburiwe irengero

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 6 Kamena 2020 saa kumi zuzuye (16h00) nibwo
Venant Madiba Abayisenga w’imyaka 32 y’amavuko, akaba n’umurwanashyaka wa DALFA UMURINZI, Ishyaka ritavuga rumwe na Leta yu Rwanda riyobowe na Madamu Victoire Ingabire yavuye mu rugo agiye kugura unites (mituyu) za Telefoni ye ngendanwa ahitwa ku gisima hakoreshwa ubusanzwe iminota itarenze itanu uvuye aho yari atuye birangira abo yasize mu rugo batongeye kumuca iryera.

Uyu murwanashyaka wa DALFA UMULINZI (ishyaka ritaremererwa gukorera mu Rwanda) kuva yafungurwa ku wa 23 Mutarama 2020 yabaga mu rugo kwa Madamu Victoire Ingabire mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagali ka Rukiri ya mbere, Umudugudu w’Ajyambere.

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta Madam Victoire Ingabire UMUHOZA yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko babuze Venant ubwo yari agiye kugura amanite ya Telephone.

Yagize ati "Muri uyu mugoroba mbuze Venant Abayisenga, yabaga hano mu rugo kuva yafungurwa mu kwezi kwa mbere. Asohotse agiye kugura unités zo gushyira muri phone hano dutuye, none ntiyagarutse. Reka twizere ko twongera kumubona agarutse amahoro. "

Uku kuburirwa irengero kwa Abayisenga kubaye nyuma yaho afunguriwe ku wa 23 Mutarama 2020 aho yari akurikiranyweho kurema umutwe w’ingabo utemewe, gukorana n’imitwe y’iterabwoba no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Iri shimutwa rya Venant Madiba Abayisenga rije rikurikira ifungwa rya Theophile NTIRUSHWA, umwe mu bayoboke ba DALFA UMULINZI uherutse gusimbuka urupfu hagapfa Pasteri Theoneste.

Icyakora inzego z’umutekano z’u Rwanda ntiziragira icyo zibitangazaho nizigira icyo zitangaza turaza kukibwira abazomyi bacu.

Umva hano ikiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru w’UMUBAVU TV ONLINE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo