Umuyisiramu wifotoranyaga n’ibizungerezi byambaye impenure yakatiwe gufungwa imyaka 1,075 azira guhohotera abagore

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2021, umunya-Turkia wigisha amahame y’Idini ya Islam yakatiwe igifungo cy’imyaka 1,075 azira kwifotozanya n’abakobwa bambaye imyenda ishotora abagabo kuri TV izwi nk’impenure nyuma yuko urukiko rumuhamije ibyaha bijyanye n’ubusambanyi.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko Bwana Adnan Oktar yigishirije amasomo y’ubuhezanguni kuri TV imbonankubone ari kumwe n’aba bakobwa yitaga “ibibwana bye” biganjemo abibagishije imibiri ndetse ngo babyinaga bamuzenguruka muri Studio z’iyi TV.

Uyu mugabo w’imyaka 64 yatawe muri yombi muri Kamena 2018 na Polisi yo mu mujyi wa Istanbul ishinzwe kugenza ibyaha.

Bwana Adnan Oktar yakatiwe iki kinyagihumbi muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhohotera abantu bishingiye ku gitsina, gutesha agaciro abakobwa bakiri bato, gucuruza magendu no kuneka abanyapolitiki n’igisirikare nkuko NTV yabitangaje.

Mu bantu 236 bari bafunzwe bakekwaho gufatanya icyaha na Adnan, 78 ni bo bagikurikiranwa n’urukiko.

Oktar yabwiye urukiko mu Ukuboza 2020 ko yagize abakunzi b’abakobwa barenga 1000, ati “Nkunda cyane abagore. Urukundo ni ikintu cyiza ku muntu, ni umuco mwiza w’umuyisilamu.”

Adnan Oktar yavuzwe cyane mu 1990 ubwo yari ayoboye agatsiko k’abantu bashinjwaga ibyaha by’ubusambanyi bukabije.

Abagore Adnan Oktar yahohoteye babwiye urukiko ko yabategekaga kunywa ibinini bibarinda gusama yarangiza akabafata ku ngufu.

Ubwo yabazwaga ku binini 69 000 birinda gusama byasanzwe iwe, Oktar yavuze ko abyifashisha mu kwirinda indwara z’uruhu no kwivura ibibazo agira mu gutera akabariro.


Adnan Oktar (uri hagati) wakundaga kwifotoza ari kumwe n’ibizungerezi byambaye impenure yakatiwe igifungo cy’imyaka 1,075 azira guhohotera abagore

Yatemye ukuboko umuvandimwe we amufatiye ku mugore we, umunyeshuri yemeye ko yishe Se, Nyina n’abavandimwe be, Urwego Bank mu bishyuza amakoperative 28 Miliyari 1.6Frw bivugwa ko zitahawe n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo