Umuyisilamu ntiyumva uburyo uwambaye amapingu arwanya Polisi-Video

Uwayo Faida Ibrahim ni umugabo w’Umusiramu ufite umugore n’umwana uvuka mu Karere ka Rulindo mu Majyaruguru y’u Rwanda, agaragaza ko bitumvikana ukuntu umuntu wambaye amapingu arwanya inzego z’umutekano kugeza ubwo arashwe agapfa.

Mu bihe bitandukanye mu Rwanda hakunze kumvikana abantu Polisi y’u Rwanda yishe irashe ikavuga ko baba bashakaga kurwanya inzego z’umutekano cyangwa bashaka gutoroka.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU, Uwayo Faida, yibaza mu gihe uwari ukurikiranyweho icyaha yishwe, aho amakuru aba akivuye, ati "Ariko noneho nkibaza umuntu nk’uwo wambaye amapingu uri gukurikiranwa ku cyaha gikomeye nk’icyongicyo cyo kujyanwa urubyiruko mu mitwe y’Iterabwoba, urumva icyo cyaha kiba gikomeye, ese ubwo ubundi uwo iyo bamwishe amakuru bayabona bate?, Ubundi bamwishe agapfa urumva Dosiye iba irangiye".

Avuga ko inkuru nk’izi z’abarashwe muri ubu buryo zitagakwiye kongera kumvikana, ati "Ibi bintu ntituzongere kumva ngo hari umuntu wapfuye arashwe ngo atorotse, ngo arashwe...jyewe nenga umupolisi warashe umuntu akarasa mu cyico wakurikiranwaga".

"Jyewe mba numva nanamurasa akaboko wenda akaba ikimuga cy’akaboko ariko ahari biraruta".

Avuga ko ngo bamufite warashwe ashinjwa kujyana urubyiruko mu mutwe w’Iterabwoba ugendera ku matwara akaze y’Idini wa Isla uzwi nka Islamic State, ati "Kuko turabafite benshi bapfuye barashwe, turamufite warashwe azira ngo yajyanaga urubyiruko muri Islamic State".

Uwayo Faida uvuga ko yinjiye mu Idini ya Islam mu 2013 kuri ubu akaba ari n’umuyobozi w’Abayisilamu mu Musigiti mu Karere ka Rwamagana (Imam) aho aba, yagarutse no ku bibazo by’ifungwa ry’Aba-Sheikh biheruka kumvikana avuga ko ngo byabateye ubwoba.

Avuga ko ibyabaye kuri aba ba Sheikh nyuma yo kubigenzura ngo basanze atari ibyo ahubwo ngo ari ibyo bageretsweho ashingiye ko ari abantu basobanutse kandi bize barimo na ba Dogiteri .

Agaragaza ko ngo bitumvikana uburyo Mufti w’u Rwanda yagiye guhururiza Polisi bariya ba Sheikh bafunzwe bashinjwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu gihe na we ubwe yari kwikemurira icyo kibazo.

Ati "Byaratubabaje kumva Mufti w’u Rwanda asanga aba-Sheikh batambaye wenda agapfukamunwa reka mbyemeze nkuko abivuga, agasanga ntibambaye udupfukamunwa yarangiza aho kugira ngo abahane nka Mufti abacyahe mu ndangagaciro za Kiyisilamu zuzuye...ariko twabababajwe no kumva ngo icyo kibazo cyamunaniye kugikemura ajya kuzana Polisi, agapfukamunwa akajya kuzana Polisi!".

Mu minsi ishize ba Sheikh barimo uyobora ishami rishinzwe ibikorwa bya Qoran muri RMC, Nahayo Ramadhan; Imam w’Umusigiti wa Nyabugogo, Nikobizaba Ismail ; Dr Maniriho Muhamad, Sheikh Nsabimana Issa, Hategekimana Daudi n’undi witwa Nzeyimana Hashim bafashwe bivugwa ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko nyuma yo kuganirizwa nk’uko bigenda ku bandi baturage bose, baje kurekurwa basubira mu ngo zabo.

Icyakurikiye ibi ni uko Sheikh Nsabimana Issa yandikiye Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, amumenyesha ko asezeye mu idini rya RMC (Rwanda Muslim Community) ni ukuvuga Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda amushinja kumufungisha no kumufatiraho imbunda akoresheje umurinzi we (Escort).

Agaruka no ku kuba Idini ya Islam akenshi igaragazwa na bamwe mu ishusho y’iterabwoba, akibaza ngo ukomeza kubagaragaza muri iyo shusho icyo ashaka kandi ngo na bo bashoboye gukorera igihugu kigatera imbere.

Yagarutse ku Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC avuga ko ngo harimo agatsiko gashaka gutwara ibintu uko gashaka nkuko byagarutsweho na bamwe, aka ngo akaba ari ko gashobora gutuma hari bimwe batabasha kubona cyane nk’abashobora no kugira ibyo bafasha Islam.

Atanga inama ku bayobozi ba RMC abasaba gushyira hamwe kuko ngo iyo badashyize hamwe bagahora mu matiku, no hasi bituma nta terambere bageraho.

Byinshi Imam Uwayo Faida Ibrahim yaganiriye n’UMUBAVU urabyiyumvira muri iyi Video y’ikiganiro kirambuye utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo