Umuvunyi yatsindwa mu rukiko hakagira undi utsinda-Depite Frank Habineza

Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa yo muri 2018-2019, Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yavuze ko hari ibirego umunani (8) Ubushinjacyaha bw’uru rwego bwakurikiranye mu nkiko hakaba n’ibindi ikenda (9) bwari bufite mu mwaka washize.

Umuvunyi Mukuru yabwiye Inteko Rusange (Abadepite n’Abasenateri) ko zimwe mu manza Ubushinjacyaha bw’urwego ayoboye rwaburanye muri uyu mwaka hari izo bwatsinzwe kandi hari ibimenyetso bifatika.

Muri birego icyenda, Umuvunyi yavuze ko uru rwego rwatsinzwemo imanza ebyiri kandi rwari rufite ibimenyetso simusiga.

Ati “Kandi dutsindwa mu bujurire mwigeze kubyumva no binyamakuru [abwira Abadepite n’Abasenateri].”

Ibi birego birimo icy’uwitwa Mugisha David Livingstone wigeze kuba ashinzwe serivisi z’ubutaka mu Karere ka Nyagatare waregwaga kwigwizaho imitungo no kwaka ruswa y’Igitsina.

Ubwo yari ari mu rukiko, Ubushinjacyaha bw’Umuvunyi bwasomye SMSs yandikiraga umugore amagambo yo kumureshya ngo amukorere Serivisi babanje kuryamana.

Umuvunyi Mukuru yabwiye Inteko ko uru rubanza kimwe n’urw’Undi ukora akazi ko kunganira abantu mu nkiko waregwaga ruswa batsinzwe mu rukiko rw’Ibanze ariko bakaza gutsinda mu bujurire.

Ati “Ariko ugasanga ntibyumvikana ukuntu badutsinda [Abadepite n’Abasenateri baraseka], ukumva rwose ntibyumvikana na gato".

Avuga ko bari bafite ibimenyetso kuko muri izi manza hari abatangabuhamya bashinjaga abaregwa.

Ati “Hakaba hari umushinja wavugaga ati ‘nge namuhaye ruswa ingana gutya dore uko byagenze’, uwo muntu igihe cyo kuburana akabura, tugasaba ko urubanza rwigizwayo kugira ngo azabanze aboneke, n’urukiko rukatubwira ko ruzamwishakira, igihe cyo kuburana kikagera umuntu akabura, urukiko rukavuga ruti ‘turaruca ntacyo bitwaye’…”

Akomeza agira ati “Bati ‘ubwo Urwego rw’Umuvunyi ruratsinzwe’ ubwo tukumirwa tukabyemera kuko ikemezo cy’urukiko ntikiyegayezwa".

Gusa ngo uru rwego rwandikiye Urukiko rw’Ubujurire rurumenyesha akarengane rwakorewe mu gihe ari rwo rushinzwe kurenganura rubanda.

Kuba Ubushinjacyaha bw’urwego rw’umuvunyi hari imanza bwatsinzwe, ni byo Depite Dr Frank Habineza yahereyeho yibaza niba uru rwego rukomeye rwatsindwa mu rukiko hakagira undi utsinda.

Depite Dr Habineza Frank avuga ko niba Urwego rw’Umuvunyi rutsindwa imanza kandi ruba rufite ibimenyetso, ibi bishobora kugaragaza imikorere itanoze y’Inkiko.
Ati “Niba Urwego rukomeye nk’uru ruba rufite n’ibimenyetso ariko inkiko zikabisuzugura ubwo ni inde wundi uzagira ibimenyetso akabitanga bakaba babyemera?”.

Dr Habineza avuga ko ibi bitaba bigaragaza ruswa yaba iri mu nkiko ku buryo uru rwego rw’Umuvunyi runafite mu nshingano kuyirwanya rutabyuririraho ngo rubicukumbure.

Ati “Ko nzi ko mu nshinga z’Urwego rw’Umuvunyi hari aho bivugwa ko rufite ubushobozi bwo kuvuguruza ibyemezo by’inkiko, ese ntabwo urwego rw’Umuvunyi hano rushobora gukoresha ububasha rufite rukavuguruza ibyemezo by’inkiko bimeze nk’ibi aho kugira ngo ruge kujurira.”

Depite Uwambaje Aimée Sandrine na we avuga ko kuba urwego rw’Umuvunyi na rwo rwararenganyijwe kandi rushinzwe kubirwanya, ari “Ikimenyetso simusiga ko mu nzego zo hasi hari bamwe mu baturage bagenda barenganywa mu nzego z’Ubucamanza.”

Iyi ntumwa ya rubanda ivuga ko mu gihe urwego rw’Umuvunyi rusanze mu karengane kakorewe Umuturage atarabigizemo uruhare, inzego zose zamurenganyije na zo ziba zikwiye kubiryozwa kuko kuba Umuvunyi yasaba ko habaho gusubirishamo urubanza byaba bidahagije.


Batangiye bazirikana mugenzi wabo Ndahiro Logan uherutse gutabaruka


Umuvunyi yabwiye Inteko uko batsinzwe mu rukiko kandi bafite ibimenyetso bihagije


Inteko Rusange (Abadepite n’Abasenateri) yari yateranye ejo ku wa Kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019

Irebere Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo