Umuvunyi yasabye isubirwamo ry’imanza zirimo ururegwamo ruswa y’igitsina

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye isubirwamo ry’urubanza Mugisha David Livingstone yagizwemo umwere ku byaha birimo kwigwizaho umutungo no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ngo hakorwe umurimo.

Mugisha wahoze ashinzwe serivisi z’ubutaka mu Karere ka Nyagatare yaregwaga hamwe na Mbowa Festo ushinjwa kurigisa umutungo wa Koperative COTMIN y’abamotari muri Nyagatare yari abereye Visi Perezida, n’icyaha cyo kuwuhishira.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge umwaka ushize rwari rwahanishije abo bombi igifungo cy’imyaka 12 n’amezi icyenda, ihazabu ya miliyoni 20 Frw ndetse no gufatira imitungo yabo.

Bajuririye Urukiko rukuru, muri Nzeri uyu mwaka rubagira abere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rwamaze gusaba Urukiko rw’ubujurire gusuzuma niba urubanza rutasubirwamo kuko basanga ibimenyetso batanze bigaragaza icyaha.

Umuvunyi yasabye ko urubanza rusubirwamo nk’uko abyemererwa n’amategeko kubera ko inzira zo kujurira zari zararangiye.

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rwisumbuye umwaka ushize, ubushinjacyaha bw’Umuvunyi bwagaragaje ko Mugisha hari umugore waje gukurikirana ikibanza cye cyari cyometswe ahazubakwa ikibuga cy’indege, undi akamusiragiza.

Ngo byaje kurangira atangiye kumwandikira ubutumwa bugufi bukubiyemo amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Ku cyaha cyo kwigwizaho imitungo no kuwuhishira, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mugisha yakoze imenyekanishamutungo akagaragaza ko inzu ye ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw kandi ifite aka miliyoni zisaga 80 Frw n’ubutaka atagaragaje.

Mugisha yireguye avuga ko umugore umushinja kumwaka ruswa y’igitsina ashaka kumwihimuraho ngo kuko mu butumwa bugufi yamwohererezaga ntaho yamusabye igitsina ngo amukemurire ikibazo.

Ngo icyo kibazo cyari cyarafashweho umwanzuro na njyanama y’akarere ka Nyagatare.

Ku byo kwigizaho umutungo, Mugisha yavuze ko we n’umugore we bahembwa asaga miliyoni imwe ku kwezi, bakaba n’abahinzi borozi ku buryo nta gitangaza kuba bagira imitungo ingana ityo.

Mbowe Festo ashinjwa kwitirirwa imitungo ya Mugisha no kugundira ibibanza 96 bya koperative COTMIN. Na we yaburanye ahakana ibyo aregwa.

Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Nsengiyumva Emmanuel yavuze ko Umuvunyi yasabye ko urubanza rusubirwamo bashingiye ku bimenyetso batanze mu rukiko kandi ngo bizeye ko bihagije kugira ngo abaregwa bahamwe n’icyaha.

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yavuze ko batazacogora gukurikirana ibibazozo by’akarengane na ruswa kugeza igihe ababikora bazabicikaho.

Yagize ati “Ruswa ni ikintu kibi, imunga ubukungu bw’igihugu, idindiza iterambere. Ruswa yanduza umuco, ubunyangamugayo bugasubira inyuma. Yica urubyiruko mu mikurire no mu mitekerereze rugasigara rurarikiye kubona ibyo rutakoreye.”

Urwego rw’umuvunyi kandi rwajuririye Urukiko rukuru urubanza ruregwamo umunyamategeko Me Bugabo Laurent ruvuga ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa akagirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Muri Nzeri nibwo rwamugize umwere ku cyaha yashinjwaga cyo kwaka ruswa umuryango wa Nzaramyimana John wakatiwe gufungwa burundu azira gusambanya umwana, awizeza kumufunguza.

Agifatwa hatangajwe ko Me Bugabo wanunganiye Nzaramyimana, yijeje umuryango we ko yavuganye n’Ubushinjacyaha ko kugira ngo buzamufunguze bisaba ko babanza gutanga amafaranga ibihumbi 500 Frw (bakayaha Me Bugabo).

Me Bugabo Laurent ni umunyamategeko waburanye imanza zitandukanye zirimo urwa Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.


umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kibonge Kuya 12-10-2018

turashyimira urwego rw’umuvunyi mungamba nziza zafashe murwego rwokurwanya ruswa ishyingiye kugitsina tunashyimira ubutabera mu mirimo myiza bakora mubutabera bufite icyerekezo