ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame

Itsinda rigizwe n’abantu 5 bari mu modoka y’ijipe ariko badusabye kudatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo ariko muri rusange icyabazanye bakaba bashaka ko amakuru yo muri ADEPR agera kwa Perezida Kagame kugirango abatabare kuko haravugwa itekinika rikomeye muri ADEPR kandi rikorwa n’abayobozi.

Umwe mu bagize itsinda yagize ati « Twasomye inkuru wanditse kuri Karasha ya ADEPR twabonye barakubeshye cyane biratubabaza kuko Karasha irakora ahubwo niyo ibatunze uriya Shingiro n’umukozi wabo ,ibyo avuga byose ngo Karasha(Crusher)ntikora ni ukubeshya irakora ahubwo bagatekinika ngo ajye avuga ko idakora kugirango babone uko barya amafaranga ya ADEPR ».

Abayobozi bashinjwa harimo Gatemberezi akaba ariwe munyamabanga wa ADEPR ndetse n’Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem undi akaba ari Karangwa John wari umuvugizi wungirije akaba aherutse gufatwa arafungwa.

Umwe mu bagize itsinda twaganiriye naryo utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko Karangwa John bumvise ko yafatanywe amadorari menshi agera hafi ku bihumbi 17 hakaba hari amakuru mu Bakirisitu ko ari ayo yari yagabanye n’abayobozi bagenzi be bafatanije kurigisa amafaranga ya Karasha.

JPEG - 168 kb

Iyo ni modoka twasanze ije gupakira amabuye nonese avuga gute ko imashini idakora

JPEG - 124.1 kb

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR

JPEG - 57.7 kb

Shingiro Eraste wakodesheje imashini ya ADEPR avuga ko idakora kandi ikora

Ubu umwaka ugiye kuzura Karasha nta faranga ryayo ryinjira muri ADEPR kandi buri kwezi ikaba yishyura Miliyoni icyenda (9.000.000Rfw)aya mafaranga uyakubye n’amezi 10 agera kuri Miliyoni Mirongo icyenda akaba yararigishijwe n’abayobozi bafatanije na Shingiro Eraste uhora yitwaza ko karasha idakora kandi ikora ari uburyo bashyizeho kugirango babone uko banyereza aya mafaranga.

Iri tsinda ryavuze ko bibabaza kubona abayobozi batita ku kibazo cya Karasha ikaba igiye kumara umwaka wose itishyura bakaba bibaza ayo mafaranga yose azabazwa nde ? Kandi ko bizwi neza ko Karasha ikora ndetse na Shingiro Eraste ko afite abakozi bakora buri munsi ahakana gute ko idakora kandi abakozi bakora buri munsi ?

Mu nkuru zasohotse mu minsi yashize kuri iki kibazo hari ibyo abayobozi batangaje birimo ibi bikurikira kandi twabasanze ku biro byabo aho bakorera ku Kimihurira.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuvugizi wa ADEPR Rev.Ephrem Karuranga aho amafaranga ya Karasha yagiye nyuma yo kumenya ko imaze amezi 9 nta mafaranga yayo agera mu buyobozi bwicungamutungo rya ADEPR .

Umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko ibya karasha ubu biri mu Nkiko kubera ko rwiyemezamirimo uyifite atubahirije amasezerano.

Karuranga Ephrem yagize ati “Karasha uwo twayihaye yananiwe kubahiriza amasezerano kuko kwishyura byaramunaniye ubu twaramureze biri mu Nkiko”.

Aha niho iri tsinda ryaje ryitwaje iyi nkuru ya Karasha y’ubushize aho bavuga bati iyo rwiyemezamirimo ananiwe hakorwa iki ? Bazahora muri urwo se kugeza ryari ?

Umuntu iyo atishyuye ukwezi kumwe ukwa kabiri ukwa 3 kugeza umwaka aho ugiye kurangira ubwo se iyo si ya miyoborere mibi Perezida wa Repubulika ahora atubwira ko tuyirwanya ?

Niyo mpamvu dushaka ko Perezida Kagame amenya amakuru ya ADEPR akadukemurira ibibazo by’ubuyobozi dufite nabo bagafungwa nka Karangwa John.

Mbere yo kuvugana n’Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ku kibazo cya Karasha twabanjije kwa Gatemberezi tumubaza impamvu ariwe ushinjwa cyane amafaranga ya Karasha ndetse hari abavuga ko yubatsemo inzu ku Kimironko tukaba tukibicukumbura maze avuga ko amakuru ya ADEPR n’abakozi byose bibazwa Umuvugizi aribwo yatujyanaga mu biro by’Umuvugizi atubwira biriya twavuze haruguru.

Iki kinyamakuru kimaze kumva ibyo abantu bashinja ubuyobozi bwa ADEPR ndetse n’ibyo Umuvugizi wayo yari amaze kuvuga ko rwiyemezamirimo ufite iyo mashini isya amabuye witwa Shingiro Eraste bamureze mu Nkiko cyagiye aho iyo Karasha iherereye mu Mudugudu wa Kabuye ,Akagali ka Kabuye Umurenge wa Gashora kugirango kirebe iyo mashini ivugwa uko imeze ndetse no kubaza amakuru yayo neza ndetse no kuvugana n’uwo rwiyemezamirimo uvugwa kugirango nawe agire icyo avuga ku byo ashinjwa.

Mu zindi nkuru zitandukanye cyasohoye harimo aho Shingiro yavuze ko imashini yayishoyeho amafaranga arenga Miliyoni 30 ariko ikaba yaranze gukora ndetse akaba ashinja abayobozi ba ADEPR ko aribo banyirabayazana kuko batamwemerera kugura ibyuma kuko we iyo ababwiye icyuma ashaka kugura bavuga ko ayo mafaranga aba yababwiye ari menshi bigatuma atagura icyo cyuma ngo atangire akore.

Hari aho yavuze ko ADEPR niramuka imureze abayobozi bayo imitungo yabo izatezwa cyamunara ndetse nabo bagafungwa kubera ko batabona amafaranga yo kumwishyura ,ariko wasanga koko bazafungwa n’imitungo yabo igatezwa cyamunira kubera iyi Karasha kuko Abakirisitu bahagurutse barashaka ko iki kibazo gikemuka Karasha igakora kuko baravuga ko ADEPR itabuze amafaranga yo gukoresha iyo mashini isya amabuye ngo ibe nzima ndetse icungwe neza bakaba bibaza icyabuze ngo ikoreshwe ariho bahera basaba ko inzego zibishinzwe zinjira muri iki kibazo kugirango abanyereje umutungo bakurikiranwe mu mategeko.

Andi makuru tuzayabagezaho mu nkuru itaha kuko hari byinshi bivugwa muri ADEPR nkuko iri tsinda ryabidutangarije tukaba tuzakomeza kubagezaho amakuru yose muri iri Torero.

Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John ukurikiranyweho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano yongeye kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho yari yajuririye icyemezo cy’umucamanza wambere ariko bikaba bitaramuhiriye kuko umucamanza yashimangiye icyemezo cyambere.

Rev. Karangwa John yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano.

Umunyamerika ari guteka ibiryo biryoshye cyane:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
RUSATSI Kuya 13-12-2019

Tuabwira burimunsi ka abazanye Itorero mubinyamakuru bazashya wowe nyiriki kinyamakuru reka nkubaze ubu babagauhaye angahe ko ngiye kugifungisha kondambi we abanyamakuru binzerezi batagira ibyangombwa birirwa bavuza induru kuki mutavuga amakuru yibisambo ahubwo mukirirwa mubeshya abanyarwanda? ndabasaba kujya muvuga ibyabyabisambo byafungishije uyumushumba wa adepr kurwego rwigihugu harimo kaboneka,karuranga,gatemberezi,manwya wateguwe kuza musimbura gusa harinabandi kdi twizeye ko inzego zacu zo murwanda zibikurikirana kdi namwe muzakurikiranwe kuko kurenganya umuntu ngo yuko yajuririye imanza za byabisambo sha reka mbabwire uko bizagendakose ukuri kuzamenyekana harango murashaka imyanya kaboneka hamwe nabandise ibyobaizeza bizabahira da? nimukomeze rwose na turasaba abantubose bivanze muribibintu bigayitse ko baryozwa ibyo bakoze kdi turabyizeye urugero nka wa murya ruswa wanyu ngo MUTANGANA Jobsco ntivuye kukazi kubera ibyo nabandi rero murarye murimenge karangwe we ihangane wakoranye nibisambo nka cya GATEMBEREZI Iringegera muzaba mureba nibindi azakora kuko wagirango mumutwewe haricyo aburamo.

Mariya Kuya 11-12-2019

Adpr ikwiye kureka guteka imitwe no kwambura abaturage yitwaje bibiriya ibeshya ko iri mu ivugabutumwa. Bakoresha ubujura bushukana bakayobya abantu, bakarya ibyabo batitaye Ku mfubyi nabapfakazi.

Ariko ubundi mission yitorero ni ugucuruza yewe birababaje pe.

Ftma Kuya 10-12-2019

Birababaje kumva KO n, ikimina kigira ikibazo ngo turajya kwa Perezida wa Repubulika.
Mu Rwanda hari inzego zose zikora kandi neza ku buryo numva mu rwego rwo gukemura ibibazo ntabwo bihera kwa H.E
bisimbutse izindi nzego.Urwego rwa HE rufite byinshi bikomeye ruba rutekerereza rubanda ku buryo kumva ko akabaye kose muri ADEPR ariyo muhita mwirukira sibyo.Umwiryane uvahe mu itorero ry’umwuka wera ? Birababaje.?