Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere

Nyuma y’amezi umunani afunze, Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John yafunguwe aho yari akurikiranyweho ibijyanye no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu Ukwakira 2019 nibwo Rev. Karangwa yatawe muri yombi ashinjwaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza gukekwa ko ari impimbano atigeze ahiga.

Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 10 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwaburanishije urubanza rwe, gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kubera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku mugoroba wo ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatanze umwanzuro wa nyuma kuri urwo rubanza, rwemeza ko Rev Karangwa ari umwere.

Ni umwanzuro ugira uti “rwemeje kwakira ikirego cy’Ubushinjacyaha kuko cyaje mu nzira no mu buryo bukurikije amategeko ariko rusanga nta shingiro gifite. Rwemeje ko Ubushinjacyaha budakwiye kongererwa igihe cyo gukora irindi perereza kuko urubanza rumaze amezi arenga atandatu mu rukiko.’’

“Rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bihamya Karangwa John icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Rukijije ko Karangwa John atsinze.’’

Rev. Karangwa John wari watawe muri yombi mu mpera z’umwaka ushize, yari afungiye i Mageragere.

Yatorewe kuba Umuvugizi wungirije wa ADEPR Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero ku wa 20 Gicurasi 2017. Ni umwanya yagezeho nyuma y’igihe yari amaze ayobora Ishami rya ADEPR muri Uganda.


Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yarekuwe agizwe umwere n’Urukiko

Ben Rutabana wo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa ngo afungiye muri Uganda neza, Dr Kayumba agiye kugaragara imbere y’urukiko, Iperereza i Kigali kuri Kabuga Felicien:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo