Umuvugizi wa FLN biravugwa ko yaba yatawe muri yombi akaba ari i Kigali

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hatangiye gukwirakwira amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Maj Nsabimana Callite Sankara yafatiwe mu Birwa bya Comores agahita azanwa mu Rwanda n’indege yihariye yari yavuye mu Rwanda.

Aya makuru avuga ko Maj Sankara yari yarinjiye muri Comore nk’umunya-Eritereya, akaba yafashwe na Polisi mpuzamahanga ahita yoherezwa mu Rwanda. Akaba yarafashwe kuwa gatandatu agezwa mu Rwanda ejo ku cyumweru.

Sankara Callixte yumvikanye ku maradiyo mpuzamahanga yigamba ibitero byaberaga mu nkengero za Nyungwe, Kitabi, Nyabimata na Nyamasheke byagiye bigwamo n’abasivili. Yavugaga ko ari umuvugizi w’umutwe FLN usanzwe ukuriwe na Rusesabagina.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangarije Umuryango ko aya makuru ntacyo ayaziho ariko yemeza ko nawe yayumvise acicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “ nta makuru mbifiteho (ifatwa rya Sankara), nanjye amakuru nayumvise gutyo”. N’ubwo nta rwego rwa Leta ruremeza itabwa muri yombi rya Sankara, nta n’urwego rurayabeshyuza.

Umuvugizi wa FDRL, ndetse n’uwari ukuriye ibikorwa by’iperereza muri uyu mutwe baherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Kongo, zihita zibohereza mu Rwanda ububakaba baratangiye kuburana ibyaha birimo ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Leta y’u Rwanda yavuze ko aba bayobozi bari bakomeye muri FDRL batanze amakuru menshi, yise "meza".
Source umuryango.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kambare Kuya 17-04-2019

hhhhhhhh amakuru menshi Kandi meza.nimeza rwose baranze Aho Sankara aherereye. arega ntawe uzagambirira ikibi kurwanda ngo abone amahoro!!!!!!