Umuvugizi wa DALFA-Umurinzi ati

Umuvugizi w’agateganyo w’ishyaka rya DALFA-UMURINZI ((Development and Liberty For All) ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Mahoro Jean avuga ko abantu bagira amacakubiri bakanabiba urwango mu banyarwanda bakwiye gufungwa ndetse bagashyikirizwa inkiko.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU, Mahoro Jean uvugira ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda yavuze ko muri iri shyaka avugira bashaka gukora politiki isobanutse bakava mu byo yita ’gukoma amashyi.

Ati "Turashaka gukora politiki iri smart tukava muri bya bindi byo gukoma amashyi, tukava muri bya bindi bya vamo ngeho noneho tugakora politiki imwe noneho abantu bahanganisha ibitekerezo abagenerwabikorwa ari bo baturage bagahitamo ibitekerezo byiza bibereye akaba aribyo bibayobora".

Avuga ko ngo batazahora muri Opozisiyo, ati "Ntabwo tuzahora muri Opozisiyo rero, abantu benshi bajya bavuga ngo abantu ni abo muri Opozisiyo bakumva ko ari ko bizahora".

Muri iki kiganiro Mahoro yagarutse ku mupira w’amaguru mu Rwanda anavuga ikipe afana haba hanze kimwe no mu Rwanda anagaruka ku bibazo bikunze kuvugwa muri Rayon Sports n’icyakorwa.

Yagarutse no ku Muziki avuga uwo afana/akunda agaruka ku kuba akunda injyana na Reggae ngo kubera amagambo aba avugwamo agaruka ku kurwanya akarengane, na we yongera gushimangira ko aho ava akagera arwanya akarengane.

UMUBAVU wabajijwe kandi ku kuba mu minsi ishize Akarere ka Ngororero karandikiye umuyobozi w’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ‘FARG’, kamusabira gukurwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa ba FARG kavuga ko ngo yishoboye, ntiyashaka kubivugaho byinshi ashingiye ku kuba ngo ari ubusabe bwako gusa akanavuga ko atumva icyo aka Karere kashingiyeho ngo kuko nta n’igenzura ryigeze rikorwa ngo harebwe koko niba ubwo bushobozi abufite.

Ikindi yagaragaje mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU ubwo ibaruwa imusabira gukurwa mu bafashwa na FARG yajyaga hanze, ni uko ngo ibivugwa ko yishoboye, nta kazi afite kamuhemba ku kwezi cyangwa ubundi buryo bwagaragaza ko yishoboye nkuko Akarere ka Ngororero kabivuze.

UMVA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE MAHORO YAGIRANYE N’UMUBAVU KURI IYI BARUWA IMUSABIRA GUKURWA MU BAFASHWA NA FARG:

Mahoro kandi yagarutse ku bantu bakunze kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga nk’abakunda u Rwanda cyane kurusha abandi nyamara babiba urwango n’amacakubiri mu banyarwanda, akavuga ko bagakwiye kuba ahubwo bafunzwe bakaryozwa ibyo bakora.

Yavuze kandi icyakorwa ngo ibibazo byose nk’ibi bikemurwe, kwandikisha ishyaka rya DALFA-Umurinzi, uburyo bakomeje gukora Politiki n’ibindi byinshi.

IKIGANIRO KIRAMBUYE NA MAHORO JEAN, UMUVUGIZI W’ISHYAKA RYA DALFA-UMURINZI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo