Umutwe wa RED Tabara wiyemeje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi ku ngufu

Umutwe witwaje intwaro RED Tabara ukunze kuvugwa mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubilka Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko uzwi ko ugizwe cyane n’abarwanyi b’Abarundi, uravuga ku mugaragaro ko ugiye kurwanya Leta y’u Burundi ukoresheje ingufu ukaboneraho gusaba Abarundi kuwushyigikira.

Uwo mutwe uravuga ko ari wo umaze iminsi ugaba ibitero hirya no hino mu Burundi nubwo bitavugwa ku mugaragaro.

Mu itangazo uwo mutwe washyize ahagaragara, uravuga ko uharanira ko habaho amatora yisanzuye, abahunze igihugu bose bagataha kandi ngo ntihagire umuntu wicirwa ubusa.

Uyu mutwe urashinja Leta y’u Burundi ko kuva mu mwaka wa 2015 ikomeje " kwica Abarundi ngo ahanini bigakorwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure".

Red Tabara ivuga ko kugeza uyu munsi imirambo y’abantu bagaragaje ko badashigikiye ubutegetsi bwa CNDD-FDD ikomeje gutorwa hirya no hino, abandi bagafungirwa ubusa bazira kutayoboka leta.

Avugana na BBC, uvuga ko ari umuvugizi wa gisirikare wa RED Tabara, Patrick Nahimana, wavuze ko ari mu Burundi, yemera ko abarwanyi ba RED Tabara ari bo bari inyuma y’ibitero bivugwa mu Burundi.

Uyu mutwe uvuga ko amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yaba ay’Abarundi cyangwa mpuzamahanga, n’amaradiyo yigenga nta mwanya bagifite mu Burundi.

Uvuga kandi ko uretse ayo mahano akorerwa abarundi, igihugu kiri mu bukene bukabije ndetse ko biteye isoni kubona igihugu cy’u Burundi aricyo cya mbere gikenye ku Isi ariko kikaba kiyobowe n’abatunzi kabuhariwe.

Kubera ibyo byose, Red Tabara iramenyesha ko yahisemo gufata imbunda kugira ngo itabare abarundi inabasaba kwifatanya na yo mu guhirika ubutegetsi "budakunda abo buyoboye".

Uwo mutwe uvuga ko abarwanyi bawo mbere yo kwinjira mu gisirikare cyabo barahirira ko batazahohotera abasivile kandi ko bazubahiriza amasezerano mpuzamahanga akingira ikiremwamuntu.

Red Tabara isaba amahanga gushyigikira amahoro mu Burundi ntikomeze kwamagana gusa amahano abera mu Burundi.

Uyu mutwe uherutse kwigamba ibitero byabereye i Bugarama mu ntara ya Rumonge mu majyepfo y’igihugu ku wa 23 Kanama n’ibyabereye i Matongo mu ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’igihugu ku wa 11 Nzeri 2020.

Ijwi ry’Amerika ryavuze ko ryahamagaye colonel Biyereke uvugira igisirikare cy’u Burundi ariko ntiyabasha kubitaba.

Iki kinyamakuru kivuga ko cyamwandikiye no ku murongo we wa Whatsapp kimubaza niba uwo mutwe wa Red Tabara bawuzi ndetse niba biteguye kuwurwanya ariko ubwo butumwa bwamugezeho ariko ntiyabusubije.


Inyeshyamba zo mu mutwe wa Red Tabara ziherutse kwigamba ibitero byabereye mu Bugarama

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Elucan Kuya 17-09-2020

Abanyafurika ni abana neza koko! Ubwo ba mpatsibihugu barabashoreye mugiye kwica abarundi bene wanyu!Abo bacura intwaro baziha n’abo murwana n’abo, ubundi mukamarana! Ntaho intambara ikemura Ibibazo bya demokarasi. Njya ndeba abanyarwanda nkumirwa, natwe njya mbona hariho abagifite akayihayiho ngo ntibamerewe uko bifuza. Tuzahora twisenyera ibihugu kugeza ryari? Ese kwicana twabiretse cyane ko twica abo dufatanyije amagorwa. Bene wacu, nimureka intambara n’abavandimwe? Ibiganiro Ni BYO bya mbere, intambara isiga intumbi, inkomere n’inzika, abasigaye bakajya mu bikorwa byo kings rimwe na rimwe bikagorana. Intwari zavushije menshi ntizikigezweho. Dukeneye abanyamahoro banana n’abandi mu bwubahane.