Umutwe wa Politiki ukomeye usabwa abantu 200, umukandida wigenga 600? Depite Frank Habineza ntabyumva

Mu gihe umutwe w’Abadepite wemeje Itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda ikarita y’itora igasimbuzwa indangamuntu ikoze mu ikoranabuhanga, Depite Frank Habineza yifuzaga ko n’ingingo ijyanye n’umubare w’abantu abakandida bigenga basabwa kugira ngo bemererwe kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika cyangwa umudepite yavugururwa gusa icyifuzo cye nticyagezweho.

Ikarita y’itora yavanyweho isimbuzwa indangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko iri koranabuhanga ikoranye rishobora gutuma hamenyekana ko utora cyangwa utorwa ari kuri Lisiti y’itora bityo iyo karita ikaba itagikenewe Rwanda.

Ubwo hatorwaga iri tegeko kuri uyu wa Mbere, hatangajwe ko izindi ngingo zavuguruwe harimo ibijyanye n’imigendekere y’amatora ku bajyanama b’Umujyi wa Kigali hakurikijwe amavugururwa ateganyijwe n’ibindi.

Izindi ngingo abadepite bifuje ko zavugururwa ariko ntibikunde, harimo ijyanye n’abantu basabwa ku mukandida ushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika cyangwa umudepite, aho umukandida wigenga asabwa abantu 600 mu gihugu bamusinyiye, naho umutwe wa Politike wo ugasabwa abantu 200 gusa.

Depite Frank Habineza yagize ati “Abakandida bigenga basabwa abantu 12 muri buri karere, naho umutwe wa Politike wo ugasabwa abantu 200 mu gihugu cyose, ko umutwe wa Politike ariwo ukomeye kurusha umukandida wigenga kubera iki umukandida wigenga udafite ubushobozi nk’umwute wa Politike bamusaba abantu 600 mu gihugu?, twumva hari ikintu cyakagombye guhinduka kugira ngo abo bantu nabo bagire amahirwe yo kwiyamamaza”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase wari witabiriye Inteko Rusange, yavuze ko bitakumvikana uburyo umuntu ushaka guhagararira abantu Miliyoni 12 mu gihugu, yabura abantu 600.

Yavuze ko uramutse wabuze abantu 12 kandi ushaka guhagararira Miliyoni 12, cyaba ari ikibazo.

Kugeza ubu mu Rwanda nta mudepite cyangwa Perezida wa Repubulika uratorwa atavuye mu ishyaka. Abakandida bigenga bariyamamaza ariko ntawuratsinda amatora.


Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa mbere, yemeje ko indangamuntu isimbura ikarita y’itora mu gihe ingingo isaba umukandida wigenga gusinyirwa n’abantu 12 muri buri karere yo yagumyeho

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo