Umuturage w’i Rusizi waciwe amande kuko atazi gusoma yasubijwe amafaranga ye

Inyemezabwishyu yatanzwe n’abakira imisoro mu Rwanda yerekana ko umuturage witwa Nsabimana Dominique yaciwe amande y’amafaranga 2,000 kuko atazi gusoma.

Ni inyemezabwishyu yatangiwe mu Karere ka Rusizi mu murenge w’icyaro wa Nyakarenzo mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru yerekanye iyi nyemezabwishyu abaza bamwe mu bayobozi niba kutamenya gusoma ari icyaha gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ikigo gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro nyuma cyaje gutangaza ko kisegura kuri Bwana Nsabimana Dominique waciwe amafaranga yiswe ayo kutamenya gusoma kuko ntaho ateganijwe mu itegeko.

Iki kigo kivuga ko uyu muturage yasubijwe amafaranga ye kandi ababikoze barimo gukurikiranwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye Radio Rusizi ivugira muri aka karere ko ibyabaye kuri Nsabimana ari we wenyine byabayeho atari umukwabu wabaye ngo bajye gufata abantu batazi gusoma no kwandika.

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, buvuga ko Abanyarwanda 73% bari hejuru y’imyaka 15 bazi gusoma no kwandika.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo