Umuturage aratabaza Perezida wa Repuburika nyuma yo kurazwa hanze n’ubuyobozi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama mu kagari ka Karugira umudugudu wa Rutoki, umuturage witwa Niyonsenga Kalmu aratabaza nyakubahwa peresida wa Repuburika y’u Rwanda nyuma yo gusohorwa mu nzu yakodesheje umwaka wose hanyuma ikaza gutezwa cyamunara bakaba bamusohoyemo bataramumenyesheje ngo ashake ahandi aba, ubu akaba araye hanze n’ibintu bye byose.

Amakuru yatohojwe n’umubavu.com avuga ko uyu muturage yakodesheje umwaka wose nk’uko bigaraganzwa n’inyandiko umubavu.com ufitiye kopi, ( inyandiko y’amasezerano y’ubukode), uyu munsi akaba yasohowe mu nzu atarigeze amenyeshwa. Aganira n’umubavu yavuze ko atabaza Nyakubahwa perezida wa repubulika kuko ngo ari akarengane ari gukorerwa.

Reba video abisaba

Yagize ati, “ Mu byukuri dufite umubyeyi wacu udahwema gutega amatwi ibibazo. Pby’abaturage kandi udasinzira uhoro atureberera ntiyatuma umuturage ahohoterwa ndasaba ko yandenganura nyakubahwa peresida wa Repuburika y’u Rwanda kundenganura.”

Akomeza avuga ko yasohowe mu nzu yari yarakodesheje umwaka wose, akishyura amafaranga y’umwaka wose na miliyoni imwe n’igice none akaba asaba abagiyemo kumusubiza amafaranga yari asigayemo ndetse akanahabwa igihe cyo kwitegura.

Nyir’inzu uba muri Sweden Nyiramubyeyi Josiane avuga ko bamutereje cyamunara inzu badakurikije amategeko bigatuma atanga ikirego mu Urukiko akaba yari kuburana
ku itariki ya 9/10/2018.

Yagize ati, " Njyewe bantereje cyamunara badakurikije amategeko nicyo cyatumye ntanga ikirego mu rukiko kuko twari kuburana ku itariki ya 09/ z’ukwezi kwa cumi none bitwaje ko ntahari bituma basohora umuntu wakodesheje bamuta hanze , none nkaba nsaba kurenganurwa n’umukuru w’igihugu".

Uwaguze iyi nzu mu cyamunara Karangwa Norbert aganira n’umubavu kuri telephone yavuze ko ibyakonzwe byose bikurikije amategeko kuko umuhesha w’inkiko yari yarabivuze ndetse na Police ikaba yari ibizi.

Yagize ati, “Naguze inzu mu cyamunara niyo mpamvu rero amategeko agomba kubahirinzwa n’iki menyimenyi nimunashaka kumenya ibindi mujwe ku mupolice w’umurenge arabaha inyandiko zose kuko azifite.”
Umuvugizi wa police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali aganira n’umubavu.com yavuze ko agiye kubikurikirana.

Niyonsenga Kalmu Uraye hanze yasabye ko yarenganurwa ndetse akishyurwa amafaranga yari yasize mu nzu 500000 frw akaba yayabuze ubwo yajyaga ku kazi yataha akaza agasanga ibintu bye babijugunye hanze ndetse yanabaza ubuyobozi bw’akagari bukamubwira ko butabizi yabaza mu zindi nzego.

Nsengimana Theoneste umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MUJA Kuya 28-09-2018

None se amategeko yamerera umuntu kwinjira munzu y’undi agasohora ibintu nyirabyo adahari? Birerenze.