Umutoza uri kunugwanugwa gusimbura Javier Martinez muri Rayon Sports

Nyuma yuko ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaje ko bwahisemo gutandukana n’umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza ahanini bishingiye ku musaruro mukeya by’umwihariko na nyuma yo gutsindwa na mukeba APR FC mu mpera z’icyumweru gishize, ubu haranugwanugwa Casa Mbungo Andre.

Muri Nzeri 2019, ni bwo Rayon Sports yari yemeje Javier Martinez Espinoza nk’umutoza mukuru wagombaga kuyitoza muri uyu mwaka w’imikino gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko batandukanye.

Uyu mutoza akaba ashinjwa umusaruro muke, kugirana ibibazo n’abakinnyi byatumye adakinisha Kakule Mugheni Fabrice ku mukino yatsinzwemo na APR FC 2-0.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko bamaze gutandukana, bakaba bagiye kureba icyo amategeko asaba bakabikurikiza.

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaganiriye n’umutoza Casa Mbungo mu minsi ishize kugira ngo nava muri AFC Leopards imaze amezi asaga 4 itamuhemba ahite ayisinyira amasezerano.

Mu mezi yashize,Rayon Sports yigeze kuganira na Mbungo ngo ayitoze ariko biza kwicwa n’uko uyu munyarwanda yababwiye ko ashaka ko amasezerano ye ashingira ku mategeko.

Casa Mbungo yabwiye Radio 10 mu minsi ishize ko yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azana umunyamategeko we kugira ngo amufashe guhuza amasezerano bashaka kumuha n’amategeko ubu buyobozi burabyanga.

Uku gutinda mu makorosi kwa Casa Mbungo kwatumye Robertinho wari wanze amafaranga bamuhaga yisubiraho ahita ayemera gusa nawe byarangiye adahawe amasezerano yari yemerewe.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 wa shampiyona n’amanota 31 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 6 gusa ubuyobozi bwayo buvuga ko butaracika intege bwifuza kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Umutoza Casa Mbungo yamaze kwandikira AFC Leopards ayimenyesha ko ayihaye integuza y’iminsi 15 yo kuyivamo ndetse biravugwa ko mu minsi mike araza mu Rwanda mu biruhuko akanaganira na Rayon Sports igomba guhita ishaka umutoza vuba na bwangu kugira ngo ategure umukino w’umunsi wa 16 izahura na Gasogi United.


Casa Mbungo aranugwanugwa ko ari we ushobora gusimbura Javier Martinez Espinoza muri Rayon Sports

Irebere na VIDEO utapfa gusanga hafi: Mu ma saa munani z’ijoro abasenyewe amazu imvura yari ibamereye nabi, ubuyobozi buti "Ntawurara hanze twabashakiye aho bacumbika":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo