Umutoza mushya wa Barcelona yasabye Messi ikintu gitangaje mbere yo gutangira akazi

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 13 Mutarama 2020, ni bwo Quique Setien yemejwe nk’umutoza mukuru w’ikipe ya FC Barcelona yari imaze gusezerera Ernest Valverde kubera umusaruro mucye.

Mbere yo gutangira akazi muri iyi kipe y’i Catalan, Quique Setien yabwiye rutahizamu Lionel Messi ko yifuza kumubona akina kugeza ubwo azaba yuzuza imyaka 60 y’amavuko(Messi).

Kugeza ubu Messi afite imyaka 32 y’amavuko.

Uyu mutoza wanyuze mu makipe atandukanye nka Racing Satander, Guinnee Equatorial, Las Palmas na Real Betis kuva yakwemezwa nk’umutoza wa FC Barcelona akomeje kumvikana ashimagiza umunya-Argentine Lionel Messi.

Mu minsi ishize Setien yumvikanye avuga ko Lionel Messi ari we mukinnyi wa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi, ndetse yongeraho ko ubwo Pep Guardiola yari agitoza FC Barcelona yigeze kumusaba uburenganzira kugira ngo yemererwe kwinjira ku kibuga cy’imyitoza cy’iyi kipe, agamije kureba imyitwarire ye mu myitozo.

Quique Setien yinjiye muri FC Barcelona asimbuye umutoza Ernest Valverde wari warayinjiye mu mpeshyi ya 2017, akabasha gutwarana nayo ibikombe 2 biheruka bya shampiyona ya Esipanye La Liga.


Umutoza mushya wa Barcelona, Setien yasabye Lionel Messi w’imyaka 32 gukina umupira w’amaguru kugeza ku myaka 60


Ubwo umutoza Setien yemezwaga ku mugaragaro nk’umutoza mushya wa Barcelona


Messi yasabwe n’umutoza we mushya kuzawuconga kugeza ku myaka 60 y’amavuko, ibintu bitabaho ndetse bitaranabaho mu mupira w’amaguru

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo