Umutegetsi mushya w’u Burundi yise ’igicucu’ Agathon Rwasa bari bahanganye

Evaritse Ndayishimiye w’ishyaka CNDD FDD risanzwe ku butegetsi mu Burundi unaheruka gutangazwa na Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, CENI ko ari we wegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu, yanenze mugenzi we bari bahanganye, Agathon Rwasa wari uhagarariye ishyaka rya CNL mu matotra wanze kwemera ibyayavuyemo kugeza ubwo amwita "igicucu".

Ishyaka rya CNL n’umukandida waryo, Agathon Rwasa ni bo bonyine banze kwemera ibyavuye mu matora mu Burundi yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020 ariyo mpamvu umukandida wa CNDD FDD Ndayishimiye watsinze amatora nkuko byagaragajwe n’amajwi y’agateganyo yamwise igicucu.

Mu gusoza amasengesho yateguwe na CNDD-FDD mu ntara ya Gitega mu cyumweru gishize, Evariste Ndayishimiye usigaye yitwa ‘Samuragwa’ yatutse uyu mugenzi Rwasa wanze kwemera ibyavuye mu matora.

Evariste Ndayishimiye yagize ati “Numva ko hageze ko ntawe ukwiriye kuvuga gusa ngo abarwanashyaka ba CNDD-FDD ahubwo akwiriye kuvuga ko ari Abarundi bose bari hamwe, tugize igihugu kimwe. Hanyuma dufite ishyaka rimwe, turatera imbere.

Reka ndababwire: Ibyo byarabaye kandi byararangiye. Reba nk’urugero: Ishyaka rimwe niryo ryanze ibyavuye mu matora? Niryo ryonyine risakuza! Hari irindi shyaka mwabonye risakuza? Imana yarakoze kuduha ubumwe. Muzabona ko nta murundi n’umwe uzabirwanya.”

Twarabivuze kuva kera,mu muryango wose ntihabura ikigoryi.Hahora hariho ishyaka rishaka kuturwanya.ishyaka nk’iryo riba rigomba kubaho ariko ni nabyo nkunda nkuko sogokuru [Nkurunziza] yambwiye. Barakenewe kuko ni bo badufasha kuba abanyabwenge”.

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi mu Burundi, CNL, Agathon Rwasa, yamaze gutanga ikirego mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, avuga ko amatora yabayemo uburiganya, burimo no gutorera abapfuye.

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.

Mbere yuko amajwi atangazwa, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Iwacu,Rwasa yavuze ko amatora yabaye mu Burundi atanyuze mu nzira yakwita iya demokarasi.

Rwasa yavuze ko abarwanashyaka benshi ba CNL mu bice bitandukanye bakubiswe, abandi batabwa muri yombi.

Ku wa 28 Gicurasi 2020, Agathon Rwasa yatanze ikirego mu Rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Aganira n’itangazamakuru, uyu munyapolitiki yavuze ko bafite ibimenyetso by’uko amajwi yibwe, birimo ko amafishi y’itora yatanzwe, ayatoreweho n’agaragara mu ibarura ry’amajwi bidahura.

Yavuze ko nta kuntu watanga amakarita 2000 ndetse agatorerwaho ariko wareba ku majwi yabaruwe ugasanga ari mu nsi ya 200.

Ikindi ngo mu gihugu hose bafite ibihamya by’abantu bapfuye, bakorewe amakarita ndetse agatorerwaho.

Ati “Dufite ingero z’aho abapfuye bagaragajwe ko batoye, kubera ko amakarita yabo yakozwe ahabwa abantu bajya kubatorera. Aho dufite ingero nyinshi; muri Muzinda hari abarenga 15, muri Buhayira [muri Komini Murwi] n’ahandi.”

Yavuze ko ibyatangajwe atari ukuri ari ibyacuzwe na CNDD-FDD ndetse ko ibyo byose urukiko nirutabiha agaciro ngo rubahe ubutabera biteguye kujya mu zindi nzego.

Ati “Urukiko nirutaduha ubutabera tuzagana Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ruri Arusha, kubera ko si ikintu cyo kubabarirwa, kurebera ibihugu bikora amanyanga mu matora kandi abantu bakibwira ko bari gutera imbere muri demokarasi.”

Mu cyumweru gishize, havutse igisa n’urujijo ubwo amajwi y’agateganyo yari yatangajwe yakurwaga ku rubuga rwa Komisiyo y’amatora CENI.

Ku mugoroba wo ku wa 28 Gicurasi 2020 hari amakuru avuga ko Umuyobozi wa CENI, Kazihise Pierre Claver, yiseguye avuga ko batari bayagenzuye neza akaba ariyo mpamvu yakuweho ngo agenzurwe neza azabone gutangazwa.

Agathon Rwasa yatanze ikirego mu gihe CNDD-FDD yatangiye amasengesho y’iminsi itatu yo gushimira Imana yatangijwe na Perezida Pierre Nkurunziza, akitabirwa na Evariste Ndayishimiye.

Ni mu gihe ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byashimye uburyo aya matora yagenze bakanasaba impande zose kwirinda amakimbirane ashobora kuyashingiraho.

Ingabire Victoire ahishuye byinshi kuri Se na Nyina bashinjwa uruhare muri Jenoside, yakomoje no ku ruphu rwa Théoneste Bapfakurera wishwe yibeshyweho mu mwanya wa Théophile Ntirutwa wari ugambiriwe:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo