Umutegetsi Kim Jong Un yazamuye mushiki we mu ntera

Umutegetsi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yahaye mushiki we, Kim Yo Jong, ububasha bwo kuyobora ‘imwe mu mirimo rusange y’igihugu’, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’ubutasi bya Koreya y’Epfo, NSI.

Amakuru avuga ko icyemezo cyo kwikuraho inshingano Kim Jong Un yagifashe kubera ubwinshi bwazo, bwatumaga atakibona umwanya wo kuruhuka.

Bivugwa ko hari n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru bongerewe inshingano, nubwo ibi byose bidakuraho ko Kim Jong Un ari we mutegetsi wa nyuma ufata ibyemezo muri Koreya ya Ruguru.

Andi makuru avuga ko Jong Un abikoze mu rwego rwo kwikuraho igitutu, cyane ko igihugu cye kiri mu kangaratete k’ibibazo byatewe n’imyuzure ikomeye iherutse kuhaba, ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Bivugwa kandi ko uyu mugabo yagize ipfunwe ry’uburyo ibiganiro bye na Perezida Trump nta musaruro byatanze, ku buryo byamusigiye isura mbi mu baturage.

Kuzamura abandi bayobozi rero ngo bizamugabanyaho igitutu, bitume atekana dore ko bikekwa ko ubuzima bwe budasanzwe buhagaze neza.

Igitutu cy’imiterere y’ubuzima bwe cyazamutse cyane ubwo uyu mugabo ubusanzwe ukunda kugaragara ku karubanda, yaburaga ku ruhando mpuzamahanga igihe kinini, bikaza no gutangazwa ko yapfuye.

Nyuma yaje kugaragara, ariko abahanga bitegereje amafoto ye bemeza ko afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ndetse n’ibibazo bikomeye by’umutima, hakiyongeraho ko asanzwe ari umunywi w’itabi n’inzoga mu buryo bukomeye.

Kim Yo Jong yagaragaye cyane muri politiki mu myaka ibiri ishize.

Ni umwe mu bahora hafi ya Kim Jong Un, ndetse ni umwe mu bajyanama be b’imena. Uyu mugore bikekwa ko ari we wafashe icyemezo cyo guturitsa inzu yaberagamo ibiganiro byahuzaga Koreya zombi mu minsi mike ishize, byerekana uburyo amaze kugirirwa icyizere na musaza we.


Kim Yo-jong ni mushiki wa Kim Jong-un

Kim Yo-jong ni muntu ki?

Ni mushiki wa Kim Jong-un kandi akaba ari na we wenyine mu bo bavukana, afatwa ko ari mu bamwegereye cyane kandi ukomeye.

Yavutse mu 1987, Bwana Kim akaba amurusha imyaka ine. Bombi babaye hamwe i Bern mu Busuwisi kandi ni ho bize.

Kim Yo-jong yatangiye kumenyekana ku isi mu 2018, ubwo yabaga uwa mbere mu ngoma ya bene Kim wagendereye Koreya y’Epfo . Yari umwe mu ntumwa z’Imikino ya Olempike (Winter Olympic), aho Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru bakoreye hamwe nk’igihugu kimwe.

Yakoranye kandi na musaza we mu nama mpuzamahanga hamwe n’inama yagiranye na Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, hamwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.


Kim Jong-un na mushiki we Kim Yo-jong ni ipata n’urugi, aho umwe yagwa ni naho undi yagwa

Impanuka ikomeye yahitanye abantu batanu, Padiri uherutse kubivamo yahise arongora, n’andi makuru menshi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo