Umusore yishwe azira kumva umuziki wa Rap/Hiphop

Umusore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Elijah Al-Amin yakubiswe bikomeye binamuviramo gupfa azira ko yiyumviraga indirimbo zo mu mu njyana ya Rap na Hiphop.

Uyu musore w’imyaka 17 wo muri Leta ya Arizona yakubiswe kugeza apfuye n’umugabo w’imyaka 27 witwa Michael Adams.

Elijah wakubitiwe bikomeye ahitwa Circle K Store, yaje kujyanwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa ahasiga ubuzima.

Michael Adams yahise atabwa muri yombi, ahamwa n’icyaha akatirwa igifungo giherekejwe n’ihazabu ya Miliyoni y’amadolari ya Amerika.

Gusa uhagarariye Michael Adams mu mategeko yasabye ko umukiliya we yarekurwa akitabwaho mu bundi buryo kuko ari umurwayi wo mu mutwe nkuko Theroot dukesha iyi nkuru yabyanditse.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo