Umusore yishe mukuru we amutemye amusanze asambana na nyina

Mu gihugu cya Kenya ahitwa Kegati mu gace ka Kiisi haravugwa inkuru y’umusore wishe mukuru we w’imyaka 35 y’amavuko nyuma yuko amufatiye mu cyuho ari kumwe na nyina mu buriri bumwe basambana.

Tariki ya 8 Werurwe saa tatu z’ijoro, ni bwo uyu muvandimwe wishe mukuru we yagiye kureba nyina mu rugo, ntiyahamusanga, arongera asubirayo saa tanu z’ijoro afite umuhoro. Ahageze yumvishe hari abaganirira muri iyo nzu, ahamagara nyina, habura uwitaba.

Yamennye idirishya kugira ngo amenye ikibazo kirimo imbere, asanga mukuru we na nyina baryamanye, basinze ku buryo batashoboye no kumenya uwabinjiranye nk’uko Daily Nation yabitangaje ku wa 9 Werurwe 2020.

Mukuru we yagerageje gucika ariko ntibyamuhira kuko yahise amutema, nyuma ahamagara abaturanyi [na bo bari bazi ko uyu mubyeyi aryamana n’umwana we] ngo baze barebe ibyabaye.

Basanze uyu musore yakomeretse bikomeye nk’uko umuturanyi umwe yabibwiye itangazamakuru, ati “Ubwo twahageraga, twasanze umusore yakomeretse cyane, nyina aryamye mu buriri, yasinze.”

Polisi y’igihugu yagiye gutabara hashize amasaha atatu, isanga uyu musore w’imyaka 35 y’amavuko utari ufite umugore, yamaze gupfa.

Abaturanyi bahamya ko uyu mubyeyi w’imyaka 55 y’amavuko n’uyu muhungu we bari baragize akamenyero kuryamana ariko Polisi na yo ikavuga ko badafite uburenganzira bwo kwihanira.

Umurambo wajyanwe ku bitaro kugira ngo upimwe mu rwego rw’iperereza rigamije gushyira hanze ukuri ku rupfu rw’uyu musore

Depite Frank Habineza ati “Imyitwarire mibi yarazamutse igera no mu baministiri”, ararikocoye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo