Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba-Video

Kwigisha abasore n’inkumi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ni ingingo idakunze kuvugwaho rumwe aho bamwe mu babyeyi bagaragaza ko bibatera isoni, abandi bakavuga ko byatera ingeso mbi ababisobanuriwe, hakaba n’abavuga ko bikwiye kugira ngo hatazagira ukora amakosa nk’ayo Shangazi yasangije UMUBAVU, avuga uburyo hari umusore warongoye umugore we mu mukondo kubera kutamenya aho igitsina kiba kugeza ubwo awutoboye akajya kwa munganga.

Shangazi wiswe iri zina n’abantu yagiye afasha abagira inama by’umwihariko abakobwa bagiye gushaka n’abagore bubatse yagiye afasha yewe n’abagabo, yagaragaje ko ababyeyi bakwiye kujya bigisha abakobwa n’abasore babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo mu gihe bagiye gushaka, batazakora ibidakorwa biturutse ku kutamenya cyane cyane nko mu mabanga y’abashakanye (mu gutera akabariro).

Muri iki kiganiro kirambuye Shangazi yagiranye n’UMUBAVU, ni bwo yagarutse ku nkuru avuga yamubabaje y’umusore wadukiriye umukondo w’umugore we akaba ari wo arongora kubera kutamenya aho igitsina kiba byose biturutse ku kuba nta wigeze amugira inama.

Uretse umusore wakoze ibi kubera kutamenya, Shangazi ashinja n’umukobwa amakosa kuba yarumvise imibonano ikorerwa ahatagenewe agaceceka kubera amasoni kugeza ubwo ashwanyutse bigasaba ko ajya kwa muganga.

Uyu mubyeyi uvuga ko asanzwe asengera mu Itorero rya Pantekote, ADEPR avuga ko inama azigira abakobwa bagiye gushaka, abadamu bashatse n’abagabo bubatse, ati "Ni umuryango Nyarwanda wose".

Ku wamushaka ngo amufashe, Shangazi atuye ku Gisozi. Ku bindi ushobora no kumuhamagara kuri Telefoni ye igendanwa: 0783441825/0726235276.

Iyumvire byose Shangazi yagarutseho muri iki kiganiro akebura ababyeyi batigisha abasore/inkumi ubuzima bw’imyororokere:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Theo Kuya 18-02-2020

ikinyoma kiri aha
muge mutekereza ko muri kubwira abantu bajijutse.

amafuti nkaya ntituyakeneye

ubu hariho umuntu warongora mu mukondo agejeje igihe cyo kubaka urugo??
ninyamaswa zirahamenyàzidafite ubwenge nkaswe umuntu?????