Umusore yafatanwe umutwe w’umwana yari ashyiriye Perezida w’Inteko

Igipolisi cya Uganda gikomeje gukora iperereza ku cyateye umusore w’imyaka 22 y’amavuko kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ajyanye umutwe w’umuntu, bamufata akavuga ko ari impano yari ashyiriye Perezida wayo, Rebecca Kadaga.

Uyu musore witwa Joseph Nuwashaba akomoka mu gace ka Kizinda, Ishaka mu Karere ka Bushenyi, ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020 nimugoroba nibwo yatangiye guhatwa ibibazo n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigations Directorate, CID) rukorera Kibuli, muri Kampala, nyuma yo gufatanwa umutwe w’umuntu. Umutwe w’umuntu yafatanywe wajyanwe gupimwa.

Nuwashaba yafatiwe ku muryango winjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, nyuma yo kubwira abashinzwe umutekano ko hari impano ashyiriye Perezida w’Inteko, Rebecca Kadaga. Bagenzuye basanze uriya musore afite umutwe w’umwana.

Yari yagerageje kwiyoberanyamo umugore kugira ngo abashe kwinjira ariko nyuma yo kumufatana umutwe w’umuntu basanze ari umugabo wiyambitse ikanzu.

Iperereza rirakorwa ngo hamenyekane niba uyo musore ibyo yakoze yari wenyine cyangwa haba hari abantu bafatanyije, no kugenzura uko yavuye mu Karere ka Masaka akagera i Kampala, no kumenya impamvu umutwe w’umuntu yari awushyiriye Perezida w’Inteko ya Uganda, Kadaga.

Iki gikorwa cyabeye ku wa Mbere w’iki cyumweru, Abadepite bavuye mu kiruhuko kubera ko mu Ishyaka riri ku butegetsi NRM harimo amatora y’abazarihagararira mu Nteko.

Abahanga mu byaha bikorerwa mu ngo, baragenzura niba umutwe w’uriya muntu ari uw’umwana w’umukobwa w’imyaka itatu, umurambo we watowe hafi y’ahatunganyirizwa amazi mu Mugi wa Masaka.

Uwo mwana yamenyekanye ku izina rya Faith Kyamagero, ni mwene Charles Ssenyonga, utuye ahitwa Kimanya, Kyabukuza muri Masaka.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Mr Charles Twiine, yavuze ko bazakora ibizamini bakagereranya umutwe n’igihimba kugira ngo bamenye ko bifitanye isano n’uriya mwana wishwe.

Bivugwa ko uriya Joseph Nuwashaba, asanzwe ari umuhinzi wakoraga mu rugo rwa Ssenyonga, ngo yavuye mu rugo ku Cyumweru nimugoroba ari kumwe na kariya kana k’agakobwa kitwa Faith Kyamagero ntibongera kubabona.

Abaturanyi ba ruriya rugo bongeye kubona umwana yishwe aciwe umutwe nkuko The Monitor babyanditse.

Haribazwa byinshi, ariko ngo muri Uganda bimaze gukabya kuba abaturage batwara ibintu bidasanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko bagamije kwerekana ko batishimiye ibikorwa bibi Leta ikorera abaturage.

Abaturagte basenyewe amazu i Nyarutarama hanzwi cyane nka ’Bannyahe’ bibaza niba Leta yarakennye ku buryo idashaka kubishyura ingurane ikwiye y’imitungo yabo nkuko yabazwe ndetse ikaba inagaragara ku igenagaciro bafite:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo