Umusore wahondaguwe n’umuyobozi wa FPR mu Kagali arasaba kurenganurwa-Video

Umusore witwa Mwema Jean Pierre uba mu Mudugudu wa Mwezi Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Muhima mu Karere Ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali arasaba kurenganurwa nyuma yuko ahondaguwe akagirwa intere n’uhagarariye umuryango FPR ku rwego rw’Akagali (ka Kabeza) witwa Habyarimana Naphtal ashinjwa kurenza amasaha yo gutaha, yakwitabaza n’ubuyobozi ngo ntibugire icyo bumumarira ahubwo ngo bugatinza raporo ku kibazo cye.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU wamusuye kuri uyu wa Kane ugasanga agendera ku kabanda, Mwema Jean Pierre yasobanuye uko yakubiswe, ati "Nta kindi yahise akora, yahise akuramo inkoni umunyerondo yari afite arayikunbita, ayinkubita ku kibuno inkoni zigeze kuri eshanu, ansaba kwicara hasi maze kwicara hasi, ubwo ankubitira no hasi akubita mu mugongo, akubita amaboko".

"Ubwo yari agamije no gukubita mu mutwe nzamura akandi kaboko ubwo na bwo akubise akaboko, ankubita ku bibero ankubita no mu mavi".

Ku byo yashinjwe byo kurenza amasaha yo kugera mu rugo, Mwema Jean Pierre ati "Nta kosa nari ndimo, ntabwo nari narengeje amasaha kuko nari ndi mu rugo".

Uyu musore UMUBAVU wasanze agendera ku kabando wamubajije niba asanzwe akagenderaho maze avuga ko ngo yari asanzwe nta kibazo afite ahubwo ngo yabitewe n’izi nkoni yakubiswe.

Ati "Hoya, ntabwo nari nsanzwe ngendera ku kabando byaturutse kuri izo nkoni, gukubitwa kuko umugongo na wo ntabwo mpagarara neza nyine murabona ko nitwaje akabando".

Uyu musore avuga ko yitabaje ubuyobozi ariko ntibugire icyo bumumarira ahubwo bugatinza raporo ye yakozwe, bityo agasaba kurenganurwa kuko uwamuhondaguye ngo yanamubwiye ko ntaho yamurega.

Ati "Nasabaga ko nakorerwa ubuvugizi kubw’ihohoterwa nakorewe".

Abajijwe uwamuhondaguye icyo ashinzwe mu Kagali, ati "Ni Chairman wa FPR mu Kagali".

Umwe mu baturanyi b’uyu musore na we yabwiye UMUBAVU ko ngo na we yakubiswe na Habyarimana Naphtal mu gihe yamubuzaga gukubita uyu musore, amubwira ko ngo na we yamukubita, ibyanarangiye amukubise inkoni zigera kuri eshanu.

Ati "Ndamubwira nti ’kubita no mu mutwe hose ndahaguhaye’, ngo jya kuryama ndanga ankubita inkoni eshanu, mushiki wanjye yaje asanga ari kunkubita inkoni".

Ku murongo wa Telefoni, umuyobozi w’Akagali ka Kabeza yabwiye UMUBAVU ko ngo uyu musore yari yasinze agashaka kurwanya inzego z’umutekano maze ngo akikubita, ibyo Mwema Jean Pierre yateye utwatsi avuga ko ngo kuva yanavuka ataranywa inzoga cyane ko ngo ari n’umurokore.

Ati "Icyo kibazo turakizi, uwo mugabo ntabwo yahohotewe ahubwo yagiye kurwanya Naphtal Habyarimana n’inzego z’umutekano hanyuma kubera ubusinzi n’iki...yikubita hasi aragwa ariko ntabwo yahohotewe n’inzego z’umutekano cyangwa Habyarimana ahubwo ni we wahohoteye inzego z’umutekano n’umuyobozi wari uri ahongaho".

Uyu muyobozi aravuga ibi mu gihe umuturage wari uri aho yavuze ko abagize uruhare muri urugomo atari bo bari bapanzwe mu kazi ngo na cyane ko bahise banyerera abanyerondo bari ku kazi uwo munsi bahagera bakayoberwa aho barengeye.

Uyu muturage yakomeje avuga ko bahamagaye imodoka y’Irondo yahagera ikanga kumutwara ngo nibahamagare Ambulannce ngo cyangwa aryame bizakemurwe ku munsi ukurikiyeho mu gihe bo bababajije uburyo umuntu wakomerekejwe yajya kuryama atajyanwe kuvuzwa.

Habyarimana Naphtal ushinjwa uru rugomo UMUBAVU washatse kumenya icyo abivugaho maze ahamagarwa inshuro eshanu zose ntiyafata Telefoni yewe n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubiza gusa abaturanyi b’uyu musore wakubiswe n’ubundi bamushinja kuba yitwara nabi ngo yitwaje ko ari Chairmana wa FPR mu Kagali ngo bityo akababwira ko ntaho bamurega.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yamuritse ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19 hari ingaruka byagize ku burenganzira bwa muntu kuko hari abantu bane (4) bishwe n’abapolisi babaziza ingamba zo kwirinda iki cyorezo ndetse n’imanza zisubikwa zikaba zarikubye hafi Kabiri.

MU BURYO BURAMBUYE RWEMA ARAVUGA UKO YAKUBISWE AKAGIRWA INTERE NA CHAIRMAN WA FPR KU RWEGO RW’AKAGALI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo