Umusirikare wa Uganda afungiye gukubita umugore utwite ngo yanze ko batera akabariro

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda, UPDF witwa Charles Omoding yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umugore utwite witwa Winny Awino amugira intere amuziza ko yanze ko batera akabariro ndetse ngo ubu ararembye cyane.

Awino w’imyaka 18 ukomoka mu mudugudu witwa Abongo-Okere yavuze ko uyu musirikare yamukubise birenze urugero nyuma yo kumusaba ko baryamana akabyanga.

Uyu mugore urwariye mu bitaro byitwa Apac yavuze ko Omoding asanzwe arinda umutekano ku kigo cyitwa Hillside Investment Ltd,gitunganya ibikomoka ku bihwagari.

Daily Monitor itangaza ko Awino utwite inda y’amezi 5 yavuze ko Omoding yamubwiye ko aramurasa natubahiriza amategeko ye.

Yagize ati “Umusirikare yarankubise kugeza ubwo ntari ngishobora kurira.Yahise ahunga ubwo yari yumvise abantu bari baje mu rugo.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda Brig Gen Richard Karemire yatangarije kuri Twitter ye ko uyu musirikare yafashwe ndetse azahanwa nkuko amategeko abiteganya.


Umuvugizi w’ingabo za Uganda Brig Gen Richard Karemire

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Brig Gen Richard Karemire yanditse kuri Twitter ko uriya musirikare koko yafashwe

Ikinyamakuru Daily Monitor nacyo cyemeje aya makuru

Uyu mugore urwariye mu bitaro byitwa Apac

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo