Umusirikare wa RDF warashe umusore amukekaho kumuteretera umukobwa agiye kugezwa imbere y’urukiko

Umusirikare witwa Maj. Mudaheranwa Godfrey uzwi ku izina rya Kirikiri uheruka kurasa umwana w’umunyeshuri witwa Gashayija Sam w’imyaka 17 amwitiranyije na mugenzi we yashinjaga ko amuteretera umukobwa, agiye kugezwa imbere y’urukiko.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, gitangaza ko uyu musirikare yarashe uyu mwana ku mugoroba wo ku wa 29 Mutarama mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki mu Kagari Nyamirama mu Gasantere ka Cyinteko.

Abaturage babwiye iki Kinyamakuru ko yamurashe amasasu abiri harimo rimwe yamurashe mu bitugu rigahingukiranya imbere n’irindi yamurashe mu mutwe.

Intandaro yo kurasa uyu mwana ngo yari yamwitiranyije na mugenzi we bari kumwe, aho yavugaga ko abangamiwe n’uburyo amuteretera umwana.

Bamwe mu baturage batifuje kugaragaza amazina yabo bari bahari, babwiye IGIHE ko uyu musirikare yari amaze iminsi abihigira ko azagirira nabi umwana w’umusore umuteretera umukobwa.

Abaturage bavuga ko abana bamuciyeho aho yanyweraga, ni ko kubakurikira.

Umwe yagize ati “Ni njye wajyanye na we yapfuye mpari, byari ku Cyumweru ava gukina umupira ari kumwe na bagenzi be babiri, abana baca ahantu herekanirwa filimi ku kabari ka Niyigaba, ntabwo bahatinze bahise batambika batashye ni uko uwo musirikare yari yiriwe anywera hafi aho aba arababonye byari nka saa moya aba abagenze inyuma.

Nuko ahagarika wa mwana ataranahindukira ahita amukubita isasu umwana agwa ahongaho undi aramwegera ahita amurasa irindi sasu mu mutwe abaturage biruka bavuza induru mu Gasantere kose na we abona bikomeye arahunga ariko aza gufatwa. Twahise tumujyana kwa muganga Kabarore batwohereza Kiziguro umwana aba ariho apfira.”

Undi muturage yavuze ko mbere yo kurasa uwo mwana yari yabanje kunywa inzoga nyinshi muri ako Gasantere ndetse ngo yari amaze iminsi abihigira avuga ko azarasa umusore wari umaze iminsi amuteretera umukobwa nubwo byarangiye arashe utari we.

Mukakarangwa Immaculée ubyara uyu mwana wishwe, yabwiye IGIHE ko umuhungu we yari afite imyaka 17 akaba yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye.

Ati “Uriya musirikare yiregura avuga ko atari we yashakaga kurasa kandi koko ni byo kuko ntabwo bari banaziranye, turifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo, mu makuru dufite ni uko aho yari yicaye ari kunywa inzoga yari yahereye kare yigamba ko agomba kurasa umusore umuteretera umukobwa.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt. Col. Innocent Munyengango yabwiye IGIHE ko koko uwo musirikare ari gukurikiranwa n’urukiko nyuma yo kurasa umuntu.

Amakuru avuga ko uwo musirikare urubanza rwe rwabanje gusubikishwa inshuro nyinshi ariko ko ruzaburanishwa ku wa Kane mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo.

Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo