Umusirikare w’u Rwanda yiciwe mu butumwa bw’amahoro

Umuryango w’Abibumbye, UN/ONU uramagana igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA) muri Repubulika ya Centrafrique (RCA), igitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda, abandi babiri na bo bagakomereka.

Iki gitero cyagabwe kuri uyu wa mbere n’umutwe wo muri iki gihugu wiyise 3R (Retour, Réclamation et Réhabilitation)

Mu itangazo ryasohowe, ingabo za ONU muri Centrafrique (Minusca) zivuga ko umutwe wo muri iki gihugu wiyise 3R n’umuyobozi wawo, Abass Sidiki bahonyoye amasezerano yo guhagarika intambara mu gukora icyo gitero mu karere ka Gedze kari mu Burasirazuba bushyira Uburengerazuba.

Iryo tangazo rigira riti "Umunyamabanga mukuru aributsa ko ibitero ku ngabo zishinzwe kubungabunga amahoro bishobora kuba ibyaha by’intambara nk’uko amategeko mpuzamakungu abivuga".

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres, yababajwe n’icyo gitero maze yihanganisha umuryango wa Nyakwigendera na Leta y’u Rwanda muri rusange.

António Guterres yasabye ubuyobozi bwa Repubulika ya Centrafrique gukora uko bushoboye bukamenya abagabye icyo gitero ku buryo bakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Kuva ubutegetsi bw’uwari Perezida w’icyo gihugu, François Bozizé, buhiritswe, hashize imyaka irindwi imitwe y’inyeshamba itari mike ikomeza guterana mu mitwe n’ubutegetsi.

Icyo gitero kibaye hashize iminsi Minusca ikoze umuhango wo guha icyubahiro abakozi bayo icyenda bari baherutse kwitaba Imana bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu mu mezi ane yari ashize, hari ku wa 08 z’uku kwezi kwa Karindwi.

Muri abo icyenda harimo n’umusirikare w’Umunyarwanda n’undi w’Umurundi.

Uyu murundi yishwe ku wa 15/03/2020 ahitwa Grimari arashwe, "aho bari bagiye gutabara uwungirije umuyobozi w’ako karere aho yari agiye kugirirwa nabi n’umutwe w’inkozi zibibi nk’uko koloneli Biyereke Floribert uvugira igisirikare cy’u Burundi yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereje ingabo kugarura amahoro muri Centrafrique


Umwe mu ngabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrique yaguye mu gitero c’inyeshamba/ Ifoto: MINUSCA

’Sankara’ yavuze ko FLN yafashijwe na Perezida wa Zambia, abajura bibye kwa Depite Frank Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa, abakekwaho kwica umwana bafashwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo