Umusirikare ukomeye wa RDF yarokotse impanuka ikomeye

Umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda, Col. Sebowa Mishaki yagonganye n’ikamyo ubwo yari mu modoka ye mu karere ka Nyamagabe, irashwanyagurika ariko Imana ikiza ubuzima bwe n’ubwabo bari kumwe.

Iyi modoka ifite ibirango bya RDF yarangiritse cyane ariko abari bayirimo barimo n’uyu musirikare bose bavamo ari bazima nyuma yo kugonganira n’ikamyo mu Kagari ka Nyabivumu, Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, ku wa Mbere taliki ya 08 Nyakanga 2019.

Umwe mu baturage bamenye iriya mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba, yabwiye Umuseke ko yabonye imodoka za Police n’iza gisirikare zihuta harimo na Ambulance zigana aho yabereye.

Imodoka y’uriya musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yavaga Nyamagabe yerekeza i Huye yagonganye n’ikamyo gusa ku bw’amahirwe we n’uwo bari kumwe bavuyemo ari bazima nubwo imodoka yangiritse cyane.

Col Sebowa n’umushoferi we bari muri iyi modoka ifite ibirango by’Igisirikare cy’u Rwanda, bakomeretse ariko bahise babona ubutabazi bwihuse.

Umushoferi yahise ajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) naho Col. Sebowa ajya kuvurirwa ku Bitaro bya gisirikare i Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Umuturage utaerashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko hariya habereye impanuka hamanuka bityo ko n’impanuka yaba yatewe n’umuvuduko ukabije.


Iyi modoka ya Gisirikare yagonganye n’ikamyo yangirika mu buryo bukomeye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo