Umushinwakazi wa mbere yabyaye akuze ku myaka 67

Mu buryo butamenyerewe ndetse budakunze kubaho, ku myaka 67 y’amavuko, umugore wo mu Burasirazuba bw’igihugu cy’u Bushinwa yibarutse umwana w’umukobwa, aba umushinwa wa mbere ubyaye akuze cyane.

Ibinyamakuru byo mu gace ka Zaozhuang mu Ntara ya Shandong, byatangaje ko uyu mugore witwa Tian, yabyaye abazwe ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize.

Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byahamirijwe n’ivuriro ryo muri Zaozhuang rivuga ko Tian yabyaye koko ku myaka 67 y’amavuko, gusa birinze kugira icyo batangaza ku buryo yasamyemo kubera ko uwo mugore yatangiye kuza kuhivuriza akuriwe.

Mu gihe byaba byemejwe ko Tian yasamye mu buryo busanzwe, yaba aciye agahigo ko kuba umugore wa mbere uzwi neza ubyaye akuze cyane utabariyemo Sara uvugwa muri Bibiliya.

Undi mugore waciye ako gahigo, ni uwo mu Bwongereza wabyaye mu 1997 ubwo yari afite imyaka 59.

Icyakora, hari abandi bagore baciye agahigo nk’ako ariko bagiye batwita bakoresheje uburyo bwo guhuza intanga hifashishijwe ikoranabuhanga bakazitera mu mugore (fécondation in vitro).

Ufite ako gahigo ni umugore wo muri Espagne witwa Maria del Carmen Bousada Lara wabyaye impanga ku myaka 67. Yaje gupfa yishwe na kanseri nyuma y’imyaka ibiri.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo