Umushinjacyaha wayoboye ifatwa rya Kabuga ari mu Rwanda

Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), Serge Brammertz, ari na we wayoboye ibikorwa byo gufata Kabuga Felicien ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari mu Rwanda mu bikorwa bigamije kunoza dosiye y’uyu mukambwe mbere y’uko atangira kuburanishwa mu mizi.

Umushinjacyaha Serge Brammertz yabwiye abanyamakuru ko we n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu kunoza ubufatanye n’Ubushinacyaha bw’u Rwanda no kunoza dosiye ya Kabuga Félicien.

Yavuze ko yongereye umubare w’abashinjacyaha bakorera mu Rwanda, kuko hagikenewe uruhare rwabo kuri dosiye ya Kabuga, ndetse hari n’abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside bagikeneye gufatwa.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020 bwatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yakiriye uyu Mushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Dr Serge Brammertz.

Ubuyobozi bw’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, buravuga ko mu byo baganiriye, harimo uko Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda n’ubwa IRMCT bukomeza kongera imbaraga mu mikoranire.

Dr Serge Brammertz ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi, ni umuhanga mu gukurikirana no gufata abakekwaho ibyaha mpuzamahanga.

Icyakora ntiyaje wenyine koko yazanye n’itsinda ayoboye ryo mu Bushinjacyaha Bukuru bwa ruriya rwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Ikimenyesto cy’ubuhanga bwe cya vuba, ni ifatwa rya Kabuga Felisiyani ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho anakurikiranyweho kuyitera inkunga.

Ifatwa ry’uriya musaza wahizwe bukware imyaka 26, ryabayemo amacenga menshi kuko yafashwe hagendewe ku bana be bakundaga kuvugana aho yari yihishe mu nzu yo mu Bufaransa.

Dr Brammertz kandi yagize uruhare mu ifatwa rya Radovan Karadžić na Ratko Mladić bari bakurikiranyweho ibyaha bakoreye mu cyahoze ari Bosnia na Herzegovina.

Dr Serge Brammertz wagizwe Umushinjacyaha mukuru w’Urwego rwasigaranye imirimo yahoze ari iy’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha zashyiriweho u Rwanda na Yougoslavia muri 2016, yatangije uburyo bushya bwo guhiga abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Uburyo yatangije burimo kumenya Telefoni abo bantu bakoresha no kumva aho bahamagarira, igihe bakunze kuba bari kuvugana, aho bakunze guhamagara no gukurikirana ingendo abafite izo Telefoni bakora.

Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku Isi, ubu afungiye mu Bufaransa nyuma yo kuhafatirwa ku wa 16 Gicurasi 2020 mu gace ka Asnières-sur-Seine, hari nyuma y’imyaka 26 ashakishwa n’ubutabera.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa ruherutse kwemeza ko Kabuga yoherezwa kuburanira muri ruriya rwego rwa IRMCT ruri i Arusha muri Tanzania, iki cyemezo akaba yarakijuririye aho guhera tariki ya 02 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa ruzatangira gusuzuma ubujurire bwe.


Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Aimable Havugiyaremye ni we wakiriye Dr Serge Brammertz


Dr Serge Brammertz yazanye n’itsinda ayoboye ryo mu Bushinjacyaha Bukuru bwa ruriya rwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ati "Yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa hamwe n’agatsiko ke", byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo