Kigali: Umusekirite wa ISCO yirashe arapfa

Umusekirite wakoraga mu kigo gicunga umutekano cya ISCO yirashe ahita apfa ubwo yari ku kazi aho yakoreraga mu Karere ka Kicukiro.

Uyu musekirite witwa Ntatinya Audace yirashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020 mu maha ya saa tatu.

Uyu mukozi yari agiye gusimbura mugenzi we waraye izamu ku ishami rya Banki ya Kigali ku Kicukiro. Ntabwo haramenyekana impamvu zatumye yirasa ariko Polisi yatangiye iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yemeje aya makuru ati "Ayo makuru ni yo. Byabaye mu ma saa tatu z’igitondo. Ni umukozi wa Isco witwa Ntatinya Audace. Akomoka mu Karere ka Gicumbi. Yari aje gusimbura uwaharaye hanyuma afata imbunda arirasa."

CIP Umutesi yasabye abantu kwirinda ibintu byose byavamo icyaha, asaba ko mu gihe umuntu afite ikibazo adakwiriye guheranwa nacyo ku buryo byageza aho ahara ubuzima bwe.

Ati "Abantu ntibakwiye guheranwa n’ibibazo, iyo ufite ikibazo ukwiye kukivuga kigakemuka n’abandi baturage ni ngombwa ko batanga amakuru mbere y’uko bivamo icyaha."

Nyakwigendera wirashe agapfa akomoka mu Karere ka Gicumbi. Yari aje gusimbura uwaharaye hanyuma afata imbunda arirasa.”

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
paul Kuya 11-02-2020

nabandi bazirasa kuko ibya isco ndabizi nugupfa uhagaze kdi ukubonye munzira ati "umuntu hano"

paul Kuya 11-02-2020

nabandi bazirasa kuko ibya isco ndabizi nugupfa uhagaze kdi ukubonye munzira ati "umuntu hano"