Umusaza amaze umwaka atabana n’umugore we bapfa amafaranga ya mituweli

Mukahigiro Xaverine w’Imyaka 54 n’umugabo we Banshakira Potien bo mu Murenge wa Rushaki, Akarere ka Gicumbi, bamaze umwaka n’igice baratanye kubera ikibazo cy’uko babuze uko bishyura amafaranga ibihumbi bitandatu ya mituweli.

Uyu musaza n’uyu mukecuru bafitanye abana umunani, bemeza ko batanye nyuma y’uko umugabo akoresheje amafaranga arenga ibihumbi 200 bari bafite nabi, bikamuviramo kubura ayo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Mukahigiro avuga ko yahisemo gutandukana n’umugabo we, nyuma y’uko agurishirije inka bari barahawe muri gahunda ya Girinka, amafaranga arenga ibihumbi 230 ,maze yose akajya kuyanywera inzoga akibagirwa no kwishyura ibihumbi 6 Frw bya mituweli zabo.

Yabwiye IGIHE ko yahisemo iki cyemezo kuko atiyuvishaga uko umugabo we, yagurisheje iyo nka yabo maze amafaranga yose yahawe akayamara atanaguze ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Twatanye kubera amakimbirane twari dufitanye kuko siniyumvisha uburyo yariye amafaranga yose yahawe agurisha inka ntanagire na make abika kugeza ubwo amushiranye atanaguze mituweli.”

Yongeyeho ko yahisemo gutana n’uwo bashakanye, kuko yari atangiye kumubwira ko nakomeza kumubaza icyo yakoresheje ayo mafaranga n’impamvu ataguze mituweli azamwica.

Umusaza Banshakira, yemeza ko kuba atararishye mituweli ari cyo cyatumye atana n’umugore we.

Yagize ati “Nibyo narayigurishije noneho amafaranga nyakoresha nabi umugore ararakara aranta, ariko icyatumwe ahanini afata umwanzuro w’uko dutana, n’uko ntigeze nanibuka byibura no kuguramo mituweli zacu.”

Yongeraho ko mu mwaka urenga amaze batabana abayeho nabi kuko iyo anashatse gutera akabariro abura uko abigenza, no kubona icyo kurya bikaba bisigaye ari ihurizo rikomeye kuri we.

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Abajyanama mu bijyanye n’Ihungabana rya ARCT Ruhuka, ribigishirije uko bakwiye kubana mu mahoro yizeye ko we n’umufasha we bazasubirana.

Muri uyu murenge wa Rushaki harimo ingo 94 zatandukanye kubera amakimbirane atandukanye aterwa n’ubusinzi, imitungo n’ibindi.

umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
kibonge Kuya 1-10-2018

uwomusaza agomba gukurikiranwa agasobanura impanvu ahabwa inka akayigurisha yanayigurisha ntashakire umuryangowe ubwisungane mubuvuzi agateza impagarara mumuryango ntiyunvikane numugore

kibonge Kuya 1-10-2018

uwomusaza agomba gukurikiranwa agasobanura impanvu ahabwa inka akayigurisha yanayigurisha ntashakire umuryangowe ubwisungane mubuvuzi agateza impagarara mumuryango ntiyunvikane numugore