Close MORE NEWS Umuryango wa Rwigara wanze agaciro kahawe imashini zikora itabi cyamunara irasubikwa UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 11-06-2018 saa 16:06' whatsapp Facebook Mu gihe cyamunara y’imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd (PTC)’, rw’umuryango wa Rwigara Assinapol, yari iteganyijwe kuri uyu wa Mbere, byarangiye isubitswe kuko uyu muryango wanze agaciro kari kahawe izo mashini. Iyi cyamunara yimuriwe ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo impande zombi zibanze kumvikana ku gaciro k’ibigomba gutezwa cyamunara, nk’uko byatangajwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste, wagombaga kuyobora iyi cyamunara. Me Habimana wabanje gushimira abari bitabiriye cyamunara, yabajije niba hari uwo mu muryango wo kwa Rwigara uhari, ntihagira uwigaragaza nubwo hari musaza wa Anne Rwigara, gusa uyu mukobwa usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa by’ubucuruzi by’uyu muryango ntiyari ahari. Me Habimana yagize ati “Cyamunara yari iteganyijwe uyu munsi i saa yine ntikibaye kuko ubuyobozi bw’uruganda PTC butishimiye igenagaciro, tukaba tuyimuriye ku wa Mbere utaha i saa tanu za mu gitondo kugira ngo PTC ikoreshe uburenganzira bwayo amategeko yemera bwo kuvuguruza igenagaciro. Cyamunara yimuwe kugira ngo PTC ihabwe uburenganzira bwo kuvuguruza igenagaciro izabe yatugejejeho iryo genagaciro ryabo bazaba bakoze.” Abanyamakuru bashatse kumubaza iryo genagaciro ryari ryatanzwe mbere rikaba ryanzwe na PTC, Me Habimana ntiyagira icyo atangaza. Iyi cyamunara izabera ku ruganda PTC rwubatse i Gikondo muri ‘Parc Industriel’ mu rwego gushaka ubwishyu bw’ibirarane by’imisoro uru ruganda rubereyemo Leta. Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko cyishyuza uru ruganda ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012. Iyi cyamunara yatangajwe mu cyumweru gishize ije ikurikira indi yabaye mu mpera za Werurwe uyu mwaka yatejwemo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ryegukanywe na Murado Business Ltd, yishyuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512. Muri iyo cyamunara na bwo Anne Rwigara yari yanze agaciro kahawe itabi we yavugaga ko kabarirwa hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko Me Habimana wari uyoboye cyamunara avuga ko amategeko yari yubahirijwe. Kuri uwo munsi wa cyamunara, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Tusabe Richard, yabwiye IGIHE ko bitewe n’uko amafaranga yavuye muri iyo cyamunara atishyuye imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo Leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite. Imashini z’uru ruganda nizo zigomba gutezwa cyamunara Aha ni imbere mu ruganda Premier Tobacco Company Ltd rw’umuryango wa Rwigara Assinappol Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko cyishyuza uru ruganda ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012 @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ubukwe bwa Umurerwa Olive wari wapfakaye akiri umugeni bwabaye agahebuzo-AMAFOTO&VIDEO ubuzima Urusaku rw’agakingirizo k’abagore mu gutera akabariro, intandaro yo kudakunda kugakoresha amakuru Uganda: Gen. Kale Kayihura yatahuweho indi Dosiye ikakaye ishobora kumushyirishamo amakuru Umwana utangaje! Yamenye gusoma no kwandika afite imyaka 2 gusa, ku myaka 13 ubu ni umushakashatsi amakuru Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntibazongera gutegura ibizamini bisoza ibihembwe n’umwaka iyobokamana Umupadiri wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana Amakuru yo hanze Indonesia: Polisi yifashishije inzoka mu guhata ibibazo no gutera ubwoba uwakekwagaho ubujura amakuru Abapolisi barangaye imodoka ya Perezida Museveni igaterwa amabuye bamanuwe mu mapeti amakuru U Rwanda rwateye utwatsi ibivugwa ko hari ahantu hatazwi hafungirwa abantu NDANGIRA Inkuru zamamaza ’Umwenya’ ikinyobwa gifasha kongera imbaraga mu mabanga y’abashakanye Inkuru zamamaza Kigali Coach, umwihariko muri Kampani zitwara abagenzi iterambere Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo Inkuru zamamaza Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato ubuzima Abazengerejwe n’abarozi babagendaho bararye bari menge Inkuru zamamaza Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya amakuru Kigali: Iduka CP New Species Technology ricuruza Telephone zigezweho riravugwaho amagambo Inkuru zamamaza Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli Inkuru zamamaza Ubudasa n’umwihariko by’ishuri rya College Doctrina Vitae (CDV)
Umuryango wa Rwigara wanze agaciro kahawe imashini zikora itabi cyamunara irasubikwa UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 11-06-2018 saa 16:06' whatsapp Facebook Mu gihe cyamunara y’imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd (PTC)’, rw’umuryango wa Rwigara Assinapol, yari iteganyijwe kuri uyu wa Mbere, byarangiye isubitswe kuko uyu muryango wanze agaciro kari kahawe izo mashini. Iyi cyamunara yimuriwe ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo impande zombi zibanze kumvikana ku gaciro k’ibigomba gutezwa cyamunara, nk’uko byatangajwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste, wagombaga kuyobora iyi cyamunara. Me Habimana wabanje gushimira abari bitabiriye cyamunara, yabajije niba hari uwo mu muryango wo kwa Rwigara uhari, ntihagira uwigaragaza nubwo hari musaza wa Anne Rwigara, gusa uyu mukobwa usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa by’ubucuruzi by’uyu muryango ntiyari ahari. Me Habimana yagize ati “Cyamunara yari iteganyijwe uyu munsi i saa yine ntikibaye kuko ubuyobozi bw’uruganda PTC butishimiye igenagaciro, tukaba tuyimuriye ku wa Mbere utaha i saa tanu za mu gitondo kugira ngo PTC ikoreshe uburenganzira bwayo amategeko yemera bwo kuvuguruza igenagaciro. Cyamunara yimuwe kugira ngo PTC ihabwe uburenganzira bwo kuvuguruza igenagaciro izabe yatugejejeho iryo genagaciro ryabo bazaba bakoze.” Abanyamakuru bashatse kumubaza iryo genagaciro ryari ryatanzwe mbere rikaba ryanzwe na PTC, Me Habimana ntiyagira icyo atangaza. Iyi cyamunara izabera ku ruganda PTC rwubatse i Gikondo muri ‘Parc Industriel’ mu rwego gushaka ubwishyu bw’ibirarane by’imisoro uru ruganda rubereyemo Leta. Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko cyishyuza uru ruganda ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012. Iyi cyamunara yatangajwe mu cyumweru gishize ije ikurikira indi yabaye mu mpera za Werurwe uyu mwaka yatejwemo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ryegukanywe na Murado Business Ltd, yishyuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512. Muri iyo cyamunara na bwo Anne Rwigara yari yanze agaciro kahawe itabi we yavugaga ko kabarirwa hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko Me Habimana wari uyoboye cyamunara avuga ko amategeko yari yubahirijwe. Kuri uwo munsi wa cyamunara, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Tusabe Richard, yabwiye IGIHE ko bitewe n’uko amafaranga yavuye muri iyo cyamunara atishyuye imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo Leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite. Imashini z’uru ruganda nizo zigomba gutezwa cyamunara Aha ni imbere mu ruganda Premier Tobacco Company Ltd rw’umuryango wa Rwigara Assinappol Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko cyishyuza uru ruganda ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012 @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ubukwe bwa Umurerwa Olive wari wapfakaye akiri umugeni bwabaye agahebuzo-AMAFOTO&VIDEO ubuzima Urusaku rw’agakingirizo k’abagore mu gutera akabariro, intandaro yo kudakunda kugakoresha amakuru Uganda: Gen. Kale Kayihura yatahuweho indi Dosiye ikakaye ishobora kumushyirishamo amakuru Umwana utangaje! Yamenye gusoma no kwandika afite imyaka 2 gusa, ku myaka 13 ubu ni umushakashatsi amakuru Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntibazongera gutegura ibizamini bisoza ibihembwe n’umwaka iyobokamana Umupadiri wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana Amakuru yo hanze Indonesia: Polisi yifashishije inzoka mu guhata ibibazo no gutera ubwoba uwakekwagaho ubujura amakuru Abapolisi barangaye imodoka ya Perezida Museveni igaterwa amabuye bamanuwe mu mapeti amakuru U Rwanda rwateye utwatsi ibivugwa ko hari ahantu hatazwi hafungirwa abantu NDANGIRA Inkuru zamamaza ’Umwenya’ ikinyobwa gifasha kongera imbaraga mu mabanga y’abashakanye Inkuru zamamaza Kigali Coach, umwihariko muri Kampani zitwara abagenzi iterambere Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo Inkuru zamamaza Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato ubuzima Abazengerejwe n’abarozi babagendaho bararye bari menge Inkuru zamamaza Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya amakuru Kigali: Iduka CP New Species Technology ricuruza Telephone zigezweho riravugwaho amagambo Inkuru zamamaza Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli Inkuru zamamaza Ubudasa n’umwihariko by’ishuri rya College Doctrina Vitae (CDV)