Umuryango wa Rusesabagina urashima ko abavoka babiri bivanye mu rubanza rwe

Nyuma yo gutandukana n’abanyamategeko babiri yari yahawe n’urugaga rw’abunganizi, Rusesabagina ubu arunganirwa na Gatera Gashabana, umwe mu bunganizi 7 bashyizweho n’umuryango we.

Gusa n’ubundi aba bunganizi ari bo Me Rugaza David na Me Nyembo Emiline ntibigeze bemerwa n’uyu muryango we, washyizeho abawo barindwi, barimo umwe, Gatera Gashabana uzwi cyane mu manza zikomeye hano mu Rwanda.

Mu rubanza rwo ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020, Gatera Gashabana yagejeje ubutumwa mu rukiko arumenyesha ko adashobora kuboneka kuko ari hanze y’u Rwanda.

Hagati aho Rusesabagina arasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rusesa icyemezo cyo kumwongerera indi minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo mu gihe hategerejwe ko urubanza nyirizina rutangira.

BBC dukesha iyi nkuru yashatse kumenya icyo umuryango wa Rusesabagina uvuga ku bunganizi babiri b’abanyarwanda uwo muryango wari waranze, ubu bakaba bamaze gutandukana na we.

Ikomeza ivuga ko ngo uyu muryango wayemereye kuvugana n’umuhuzabikorwa w’abunganizi ba Rusesabagina, Profeseri Brian Endless uri muri Amerika.

Yatangiye avuga uko bakiriye icyemezo cy’abunganizi babiri b’abanyarwanda ari bo Me Rugaza David na Men Nyembo Emiline cyo gutandukana na Rusesabagina.

Ati "Ni ikintu cyiza kandi byari byaratinze, mu gihe cy’icyumweru hafi agifunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, Guverinoma y’u Rwanda yahaye Paul Rusesabagina abanyamategeko ku ngufu kandi twananiwe kohereza abanyamategeko umuryango wari waratoranyije".

"Twari dufite Gatera Gashabana mu Rwanda n’itsinda ry’abandi banyamategeko mpuzamahanga kugeza ubu bataremererwa kujya mu gihugu ariko Guverinoma yazanye aba banyamategeko babiri ngo kubera ko Rusesabagina atari yishoboye, ibintu twari tuzi ko atari ukuri kandi bemera ko atari ukuri. Abo banyamategeko bamaze iminsi igera ku ijana kandi nta butabera yabonaga kubera iyo mpamvu".

Uyu muhuzabikorwa w’abunganizi ba Rusesabagina umunyamakuru amubwiye ko byavuzwe ko ari ko urugaga rw’abanyamategeko mu Rwanda ari ko rukora ko udafite abamuburanira bamushakira abamwunganira, ati "Ibyo ni byo bavuze ariko nta kuri kurimo, twari dufite Me Gatera Gashabana wakoreraga umuryango kuva mu ntangiriro kandi yagiye kenshi kubonana n’umushinjacyaha mukuru".

"Twoherereje Guverinoma y’u Rwanda amabaruwa menshi avuye mu muryango abwira Guverinoma ko Paul afite abanyamategeko biteguye, twagerageje no kuvugana na Paul kuri Telefoni kugira ngo ashyireho abo banyamategeko, inshuro zose twagerageje imbogamizi zashyizwe imbere yacu".

"Amabaruwa ntiyatanzwe, ntibigeze bemera ko twavuze ko hari abanyamategeko bahari, n’igihe umuryango wagerageje kubibwira Paul kuri Telefoni yarabacecekesheje ako kanya, avuga ko adashobora kubivugaho, icyo cyatweretse ko yari yabwiwe ko adashobora kubiganiraho".

Abajijwe niba Me Gatera Gashabana ari we munyamategeko wenyine ugiye kunganira Paul Rusesabagina mu gihe bakigerageza kohereza abandi umuryango wamuhitiyemo, ati "Ibyo ni byo. Gatera Gashabana ni we munyamategeko washyizweho n’umuryango, watoranyijwe na Paul kandi ibyo ni byiza ariko dufite abandi banyamategeko babiri bakoreye mu Rwanda bagiye mu zindi manza mu bihe byahise kandi dufite abanyamategeko ba Paul mu Bubiligi bamaze igihe bamwunganira, turi kugerageza kureba ko bahabwa uruhushya ariko Guverinoma iri gukomeza gushyiramo imbogamizi idashaka ko bakorana na Gashabana mu gihugu".

Abajijwe niba abo banyamategeko babiri avuze bo bemerewe gukorera ku butaka bw’u Rwanda, ati "Bemerewe gukorera mu Rwanda mu gihe cyashize, bombi bunganiye abakiriya batandukanye mu zindi manza, berekanye ibyemeza ubushobozi bwabo, by’umwihariko umunyamategeko wo muri Canada yarabyerekanye binyura mu nzira ndende, ni umunyamategeko wakoze mu zindi manza mu Rwanda".

"Undi ni umunyamategeko w’Umubiligi yerekanye ibyangombwa bye ariko ntibyemewe".

Tubibutse ko mu iburanisha ry’ejo ku wa Kabiri ryifashishije ikoranabuhanga, Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo iby’iterabwoba yasabye ko ataburana kuri uyu munsi kuko umwunganizi we Me Gatera Gashabana ari i Arusha mu rundi rubanza.

Yavuze ko kugira ngo Gashabana agere mu Rwanda bisaba kubanza kwipimisha Covid-19, kandi muri Tanzania ngo bamuhaye iminsi itanu kugira ngo abone igisubizo.

Rusesabagina yasabye urukiko ko urubanza rwe rwashyirwa tariki 20 z’uku kwezi kwa 11, kugira ngo umwunganira abone umwanya uhagije.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi ari ugutinza urubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kandi ngo ubusanzwe rugomba kumara iminsi micyeya.

Urukiko rwavuze ko uregwa afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, rutegeka ko urubanza rwe ruzaburanishwa tariki 20 z’uku kwa 11 nk’uko uregwa yabisabye.

Mu gihe yaburanye mu minsi ishize, Gashabana ntiyemerewe kunganira Rusesabagina, abandi barimo Umubiligi Me Vincent Lurquin, na bo bavuga ko babisabye bakangirwa.

Mu minsi yashize, ukuriye urugaga rw’abunganizi mu nkiko mu Rwanda yavuze ko nta mikoranire iriho hagati y’abo mu Rwanda n’abo mu Bubiligi ku buryo bemererwa kunganira abaregwa mu Rwanda.

Rusesabagina ni umukuru wungirije w’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe yashinze umutwe wa FLN nk’ishami ryawo rya gisirikare.

Aregwa ibyaha 13 bishingiye ku bitero byiciwemo abantu byakozwe n’uyu mutwe w’inyeshyamba wa FLN, ibyaha mu rukiko kugeza ubu atigeze yemera cyangwa ngo ahakane.

Paul Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma yo gushingirwaho inkuru ya filimi Hotel Rwanda y’abemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda.


Paul Rusesabagina yajuririye icyemezo kimufunga by’agateganyo indi minsi 30


Me Rugaza David na Me Nyembo Emiline bivanye mu rubanza rwa Rusesabagina ariko n’ubundi ntibigeze bemerwa n’umuryango we

Menya uko iburanisha ry’urubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ryagenze, urwa Paul Rusesabagina rwarasubitswe kuko Me Gatera Gashabana ugiye kumwunganira adahari, indaya zo mu Gatsata zirashaka amakarita y’akazi n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mathias Kuya 11-11-2020

Aya Mafoto yohasi oyape

Mathias Kuya 11-11-2020

Aya Mafoto yohasi oyape

Mathias Kuya 11-11-2020

Aya Mafoto yohasi oyape