Umuryango wa Patrick Karegeya wahagaritse iperereza ku iyicwa rye

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 16 Mutarama 2019 muri Afrika y’Epfo hagomba gutangira iperereza ryo kumenya uwishe Patrick Karegeye, wigize gukorera urwego rw’ubutasi mu Rwanda, ariko umuryango we wabihagaritse.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwiteguye kuzana abatangabuhamya barenga mirongo ine.

Leta nayo ivuga ko yiteguye gutanga ibimenyetso birimo n’amashusho ya Video za Camera z’umutekano yafashwe mbere yuko Karegeya yicwa.

Gusa kuri ubu abo mu muryango we banze ko iri perereza ritangira bavuga ko abamwishe bazwi, ko n’icyamwishe kizwi, kandi ko amaperereza yose yakozwe n’igipolisi hashize imyaka irenga ine yarangiye.

Uwunganira uwo muryango mu mategeko yabwiye urukiko ko aya ari ayandi mayeri y’ukuntu Politiki yivanga muri iyi dosiye, n’ubushake buke bwo gutangiza urubanza rw’abakekwaho kwica umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umugore wa Karegeya, Leah, yavuze ko umuryango usanga byaba byiza abakekwa bagejejwe imbere y’ubucamanza hakaba urubanza nyirizina.

Ariko bishobora kugora cyane Afurika y’Epfo gusaba u Rwanda abakekwa bari muri icyo gihugu nkuko BBC ibitangaza.

Urukiko rwabwiwe ko umukuru w’urwego rw’ubushinjacyaha yohereje ibaruwa isaba ko hatagira abakurikiranwa muri kino gihe.

Biravugwa ko hashobora kuba hari abandi bantu bakekwa.

Umucamanza azafata umwanzuro mu cyumweru gitaha wo kwemeza niba iki gikorwa cyo kumenya uko Karegeya yapfuye, kigomba gukomeza.

Mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2013, nibwo Col Patrick Karegeya wahoze akuriye ibiro by’ubutasi mu Rwanda, yiciwe muri Hoteli yitwa Michelangelo Towers, mu mujyi wa Johanesbourg mu gace kitwa Sandton, akaba yari yarahungiye muri iki gihugu nyuma yo gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda.

PNG - 355 kb
Patrick Karegeye yiciwe muri Hoteli muri Afrika y’Epfo mu ntangiriro z’umwaka wa 2014

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo