Umuryango wa Emanuella w’imyaka 10 mu binezaneza ku nzu yabubakiye-Amafoto

Umuryago w’umwana muto cyane ukunzwe n’abatari bake muri Nigeria ndeste no ku isi yose kubera impano y’urwenya, ubu uri mu byishimo bikomeye nyuma yuko uyu mwana awubakiye inzu ihambaye.

Uyu mwana uzwi ku izina rya Emmuella Samuel mu ma video atandukanye yo gusetsa, yashyikirije nyina impano y’inzu nziza cyane yamwubakiye.

Ku myaka 10 ye gusa y’amavuko, uyu mwana w’umukobwa agaragaza ubuhanga buhanitse mu gukina neza aya amavideo ku rubuga rwa YouTube, imikino itegurwa n’umusore witwa Mark Angel yita uncle (Nyirarume).

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Emmanuella Samuel yatangaje ko yubakiye inzu umubyeyi we nk’impano kuko yamubyaye ndetse akaba adasiba kumuba hafi no ku musengera ngo atere imbere.

Mark Angel wazamuye impano ya Emmanuella, yari yitabiriye iki gikorwa cyo gutanga iyi mpano

Emmanuella nyuma yo gushyikiriza nyina iyi nzu, yashyize ubutumwa kuri Instagram bugira buti “Nakubakiye inzu Mama. Ku bw’amasengesho ndetse n’akanyabugabo wagiye untera.”

Uyu mwana usanganwe imvugo zisekeje, yongeyeho ati “Mama, ndabizi wambwiye ko ushaka inzu ngendanwa, ngiyi rero.”

Yakomeje avuga ko yagombaga gufasha nyina umubyara gukabya inzozi ze kuko yahoraga yifuza kuzaba mu nzu nziza kandi ihenze, ari yo mpamvu na we yakoze ibishoboka byose akayimwubakira ndetse ko ari gutegura kuzamwubakira n’indi umwaka utaha.

Uyu mwana w’umunyempano w’umunyarwenyakazi, Emmanuella Samuel yavukiye muri Leta ya Rivers muri Nigeria tariki ya 22 Nyakanga 2010, ibikorwa bye bikaba bigaragara ku rubuga rwa TouTube.

KARASIRA AIMABLE ASOBANUYE NEZA INKOMOKO Y’INDIRIMBO "SHIKARETE", UGASANGA BARI KUKUBWIRA NGO URIYA UMWIRINDE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo